skol
fortebet

Neg G na Asinah bishyize hamwe maze bongera bihaniza Riderman ndetse banashotora Jay Polly nabahoze ari Tuff Gangz bose(AMAFOTO+AUDIO)

Yanditswe: Tuesday 25, Apr 2017

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Asinah Era wigeze no gukundana imyaka myinshi na Riderman yishyize hamwe n’umuhanzi nawe wamenyekanye cyane ku izina rya Neg The General nawe wahoze hamwe na Riderman muri Group imwe yarizwi nka UTP Soldiers maze bakora indirimbo bise “KAGOMA”maze bashotora bamwe mu bahanzi nyarwanda nabo bazwi mu Rwanda mu njyana ya Hip Hop aribo Riderman,Jay Polly n’abahoze ari Tuff Gangs bose. Riderma nuwahoze ari umukunzi we Asinah
Ubundi ubunzwe Kagoma bizwi ko ari igisiga abenshi banahamya (...)

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Asinah Era wigeze no gukundana imyaka myinshi na Riderman yishyize hamwe n’umuhanzi nawe wamenyekanye cyane ku izina rya Neg The General nawe wahoze hamwe na Riderman muri Group imwe yarizwi nka UTP Soldiers maze bakora indirimbo bise “KAGOMA”maze bashotora bamwe mu bahanzi nyarwanda nabo bazwi mu Rwanda mu njyana ya Hip Hop aribo Riderman,Jay Polly n’abahoze ari Tuff Gangs bose.

Riderma nuwahoze ari umukunzi we Asinah

Ubundi ubunzwe Kagoma bizwi ko ari igisiga abenshi banahamya ko ariyo mwami wibiguruka byose…Aha muri iyi ndirimbo Neg G atangira agira ati “Udushwi,Utunyoni dutoya….Hunga kagoma kuko nigufata byo irakudoma…Hunga kagoma kuko nigutwara mu mababa ndakudama…”.Ndetse akomeza avugamo uburyo ngo yamautse I Biryogo isake zimubonye zirahunga …maze ngo ziratabaza ijwi ryanga kuza..ngo ziritakuma,zirikokinga zigezaho ngo ziratuza ….!Niko guhita avuga ko ngo inkunguzi y’inkware,ubwo ni Riderman yari yagereranyije n’Inkware “INKOKO Y’AGASOZI”nubwo ngo yiyita RUSAKE ,ngo yashotse agaca kayireba maze kayita mu inshingo karayipfura…Hhhh..!Kdi nkuko bizwi uwiyita AGACA ni Neg G.

Jay Polly nkumwe mu baraperi Neg G yashotoye

Ntabwo aribyo gusa kuko muri iyi ndirimbo yihaye Jay Polly ndetse nabahoze muri Tuff Gang bose…aho yagize ati “Inkoko zitonze nk’abana mu ishuli !Jay Polly na Tuff mugane izuke "ZOUK" muve mu iyi njyana mugere Juu..abafana babemere maze babemere babakomere amashyi..abayaya nabo babafane maze bageraho babahe……Nibindi byinshi biri mu ndirimbo”.

Abahoze ari Tuff Gangs nabo ngo bagannye Zouk

Umuhanzikazi Asinah nawe arapa agira ati “Hunga Kagoma naje ….unyitege nta hantu ngiye..buri kwezi ngaruka ngaruka…ingoma nshya nkomeza nzisuka…”Asinah muri iyi ndirimbo anigambamo ko we mu itangazamakuru ahora avugwa…Yewe ngo nibyo avugwaho by’ubusambanyi ko ntacyo bimubwiye..aho we yatanze urugero ngo niyo bamuvugaho ko Yararanye na Wizkid ejobundi ngo ararane Wiz Khalifa…gusa we icyo apfa nuko ahigura umuhigo yahize..!abumva ubwo mwumvise icyo yashakaga kuvuga…Ni byinshi bivugwa muri iyi ndirimbo.

KAGOMA ni indirimbo ikoze mu njyana ya Trap Music,ndetse ikaba yararirimbwe n’abahanzi batatu aribo “ASINAH,NEG G na TY RIDER”bose bakaba bararirimbyemo mu buryo bw’imirapire.REBA HASI WUMVE INDIRIMBO “KAGOMA By Neg G Ft Asinah,Ty Rider”hanyuma ikorerwa muri Studio izwi nka GOOD TIMES naho Producer ni Neg G.

Martin MUNEZERO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa