skol
fortebet

Nelly Kelba wifuza kuzamura umuziki w’u Rwanda yakoze indirimbo yakomoye ku bukwe yatashye

Yanditswe: Wednesday 05, Jun 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Dusingizimana Clebert Nelly ukoresha amazina ya Nelly Kelba mu muziki yakoze indirimbo y’urukundo yakomoye ku munezero uba hagati y’umukwe n’umugeni ku munsi w’ubukwe bwabo.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi uherutse kuva mu byo gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi (Karaoke) agatangira gukora ize bwite, aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa “Ndatuje”,yakoze agendeye ku rukundo ruranga abageni ku munsi w’ubukwe bwabo.

Nelly Kelba yavuze ko yatekereje ku nzira umuntu acamo ngo ahitemo umukunzi wa nyawe bazabana kugeza gupfa bimufasha kwandika iyi ndirimbo ye “Ndatuje”.

Nelly Kelba yatangiye gukora indirimbo ze bwite muri 2018, aho kuri ubu amaze gukora eshatu zirimo iyitwa ‘Uzaperereze’, ’Ijana ku ijana’ na ‘Ndatuje’ aherutse gushyira hanze.

Nelly Kelba yavuze ko yifuza gushyira imbaraga nyinshi mu muziki we bwite ariyo mpamvu ashaka kuba ahagaritse ibyo kwigana indirimbo z’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa