skol
fortebet

Nelly Kelba wifuza kuzana impinduka mu muziki nyarwanda yashyize hanze amashusho y’indirimbo Ijana ku ijana

Yanditswe: Wednesday 13, Mar 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Dusingizimana Clebert Nelly mu buhanzi uzwi ku izina rya Nelly Kelba, uri kuzamuka neza mu muziki nyarwanda, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye “Ijana ku ijana”yiganjemo ubutumwa bw’urukundo.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi w’imyaka 21 wifuza kuzamura muzika nyarwanda yashyize hanze aya mashusho yakorewe na Stanny Kar Nikoty ku Cyumweru Taliki ya 10 Werurwe 2019. Mu majwi indirimbo Ijana ku ijana yakozwe na Producer Trackslayer.

Mu ndirimbo ijana ku ijana,Nelly Kelba aba ataka umukobwa bakundana,avuga ko yagerageje gushaka hirya no hino ariko ntawe basa kuko yujuje ibisabwa ku mukobwa mwiza ijana ku ijana.

Nelly Kelba uririmba mu njyana zitandukanye nka RnB, Afropop na afrobeat, akunze kwibanda ku rukundo ndetse n’ubuzima busanzwe mu myandikire ye.

Nelly Kelba ufite ijwi n’impano bidasanzwe,asanzwe aririmbira abageni mu bukwe bwabo ndetse ni umuhanga mu kuririmba asubiramo indirimbo z’abandi (Karaoke).

Nelly Kelba wifuza kuzana impinduka nziza muri muzika nyarwanda,aherutse gutangaza ko nk’umuhanzi ukizamuka ahura n’imbogamizi nyinshi zirimo kuba ibihangano byabo bye bidahabwa agaciro nk’iby’abahanzi bamenyekanye ndetse no kuba abanyamakuru batagifata umwanya ngo bazamure abahanzi bashya.


Umuhanzi Nelly Kelba yashyize hanze amashusho y’indirimbo Ijana ku ijana

Reba amashusho y’indirimbo ijana ku ijana y’umuhanzi Nelly Kelba

Ibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa