skol
fortebet

Neymar Jr yakabije inzozi yahoranye zo kugaragara muri filimi ya La Casa de Papel

Yanditswe: Wednesday 28, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Umunya-Brazil Neymar Jr kuri ubu ukinira PSG yo mu gihugu cy’Ubufaransa, yatangaje ko yageze ku nzozi ze zo kugaragara muri filime y’uruhererekane ikunzwe na benshi ‘La casa de papel’, cyangwa ‘Ubujura bw’amafaranga’ tugenekerereje mu Kinyarwanda.

Sponsored Ad

Neymar yemeje aya makuru y’uko azagaragara mu gice cya gatatu cy’iyi filime abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, zirimo Twitter na Instagram.

Ati” Nageze ku nzozi zanjye zo kugaragara muri filime y’uruhererekane nkunda. Nicyo gihe cyo kubibasangiza mwese. Byiza cyane.”

Muri iyi filime, Neymar azagaragara mu gice cya gatandatu n’icya munani cy’iriya filime. Ibice bibanza by’iyi filime, byarangiye itsinda ry’ibisambo byari biyobowe n’uwiswe “Professor” bigeze ku mugambi utoroshye wo kwikorera amafaranga muri Banki nkuru ya Espagne.

Mu Ugushyingo umwaka ushize nibwo Neymar Jr yashyize hanze amashusho yambaye mask y’umweru n’imyenda itukura yambawe cyane n’abakinnyi bo muri La Casa de Papel mu bice byabanje.

Magingo aya Neymar amakuru akomeje kumwerekeza mu kipe ya FC Barcelona, aho ngo hari amahirwe menshi y’uko uyu musore ashobora gusubira muri iyi kipe yahoze akinira.

Ku munsi w’ejo abayobozi ba FC Barcelona n’aba PSG bagiranye ibiganiro bigamije kureba uko uyu mukinnyi yagurwa na Barca, gusa amakipe yombi ntabwo yigeze yumvikana n’ubwo Barcelona yari yemeye guha PSG miliyoni 170 z’ama-Euro.

Cyakora cyo amakuru avuga ko ibiganiro hagati y’amakipe yombi bishobora gukomeza, ku buryo mu gihe cya vuba bishobora kurangira Neymar asubiye i Camp Nou.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa