skol
fortebet

Ngabo waririmbye ‘ANCILLA’ amaze ukwezi arwariye mu bitaro bya Kibagabaga

Yanditswe: Saturday 18, Feb 2017

Sponsored Ad

Augustin Ngabonziza waririmbye indirimbo yitwa “Ancilla” yakunzwe cyane hambere n’ ubu igikunzwe, amaze igihe kirenga ukwezi arwariye mu bitaro bya Kibagabaga mu mujyi wa Kigali.
Uyu muririmbyi ari mu bitaro nyuma yo gukomereka ku kirenge ukuguru kukabyimba bikaba ngomba ko abaganga bakubaga.
Ngabonziza benshi bazi nk’ izina rya Ngabo avuga ko ukwezi amaze mu bitaro kwamusigiye isomo ryo kwita kubabaye kurusha abandi.
Mu kiganiro yahaye Kigali Today yagize ati “Byanteye gutuma nibaza cyane ko (...)

Sponsored Ad

Augustin Ngabonziza waririmbye indirimbo yitwa “Ancilla” yakunzwe cyane hambere n’ ubu igikunzwe, amaze igihe kirenga ukwezi arwariye mu bitaro bya Kibagabaga mu mujyi wa Kigali.

Uyu muririmbyi ari mu bitaro nyuma yo gukomereka ku kirenge ukuguru kukabyimba bikaba ngomba ko abaganga bakubaga.

Ngabonziza benshi bazi nk’ izina rya Ngabo avuga ko ukwezi amaze mu bitaro kwamusigiye isomo ryo kwita kubabaye kurusha abandi.

Mu kiganiro yahaye Kigali Today yagize ati “Byanteye gutuma nibaza cyane ko umuntu agomba gutekereza ko hari ahandi hantu hari n’abantu babara. Ndetse byanashoboka umuntu agiye abona akanya akahaca, agasuhuza cyangwa agafasha abantu, abarwayi.”

Ngabo, waririmbye muri Orchestre Les Citadins magingo aya abaganga bamaze kumubaga ukuguru afite igipfuko.

Akomeza avuga ko nyuka yo gukira, naramuka agize ubushobozi yakora ibishoboka akajya ajya gusura ababaye n’abandi batagira kivurira bari mu bitaro n’ahandi.

Ngabo akomeza avuga ko abantu nabo bakwiye kwiyoroshya kuko igihe runaka nabo bashobora kwisanga babaye.

Agira ati “Iyo abantu bari hanze bagenda mu madoka ntibamenya ko ibi bibaho ko hari abantu bababaye mu bitaro. Abantu bagakwiye kwiyoroshya kuko byanyeretse ko buri wese ashobora kwisanga ari ahantu nk’aha.

Ni byiza ko ujya utekereza ko hari abantu bababaye ukaba wajya ahantu nk’aha ugasura abantu bahari.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa