skol
fortebet

NGARAMBE, amateka ye ari mu byatumye aririmba ngo ‘UMWANA NI UMUTWARE’

Yanditswe: Tuesday 05, Dec 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi akaba n’ umwanditsi w’ ibitabo Ngarambe Francois Xavier avuga ko uko yavutse, uko yarezwe n’ aho yakuriye ari byo byatumye ahimba indirimbo ‘Umwana ni umutware’ imwinjiriza hafi miliyoni 2 ku mwaka.
Nk’ uko Ngarambe yabitangarije UMURYANGO ubutuma buri muri iyi ndirimbo butuma bayikoresha ku maradiyo n’ amateleviziyo kenshi kuko buhura n’ amateka ya benshi bukanabakora ku mutima.
Ati “Umwana ni umutware niyo ndirimbo benshi bazi nk’ aho ari yonyine ngira, mfite n’ izindi ariko ‘Umwana ni (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi akaba n’ umwanditsi w’ ibitabo Ngarambe Francois Xavier avuga ko uko yavutse, uko yarezwe n’ aho yakuriye ari byo byatumye ahimba indirimbo ‘Umwana ni umutware’ imwinjiriza hafi miliyoni 2 ku mwaka.

Nk’ uko Ngarambe yabitangarije UMURYANGO ubutuma buri muri iyi ndirimbo butuma bayikoresha ku maradiyo n’ amateleviziyo kenshi kuko buhura n’ amateka ya benshi bukanabakora ku mutima.

Ati “Umwana ni umutware niyo ndirimbo benshi bazi nk’ aho ari yonyine ngira, mfite n’ izindi ariko ‘Umwana ni umutware’ niyo yakoze ku mitima y’ abantu, ihura n’ amateka ya buri wese, ihura n’ uko abantu babona Isi , n’ uko babona abandi bigatuma kenshi bayicuranga ku maradiyo bakanayerekana ku mateleviziyo.

Ngaramba kuri ubu ufatwa nk’ umuvugizi w’ abana avuga ko iyi ndirimbo umwana ni umutware ariyo ituma n’ izindi yaririmbye zimenyekana ndetse ngo amasoko yose afite agendera ku ndirimbo ‘Umwana ni Umutware’

Ati “Ngewe ntekereza ko amafaranga mbona ku mwaka nkesha iyi ndirimbo agana kuri miliyoni ebyeri gusa.”

Imvo n’ imvano y’ indirimbo ‘UMWANA NI UMUTWARE’

Ngarambe avuga ko kuba yaravutse ari ikinege akabona benshi bamwitaho, no kuba yaranyuraga ku bana bakamutegeka ikintu agahita agikora nyamara umuntu mukuru iyo amubwiye ikintu adahita agikora aribyo byatumye aririmba ko ‘umwana ari umutware’.

Ati “Indirimbo Umwana ni umutware nayihimbye ngendeye aho nari umwarimu muri IFAK, hano ku Kimihurura I Kigali, noneho uko nshiye hafi y’ abana bo muri maternaire, nabareba nkumva ndishimye. Bakaza banyirukankira banyishimiye nkabaterura nkabadabagiza nk’ uko mbiririmba, bansaba ikintu nkagikora, bambwira ngo twiruke nkiruka, bakamwira ngo mbacurangire kuko akenshi nagendanaga gitari nkabacurangira… nkabona ariko se? umwana icyo avuze cyose ndagikora, umukuru yambwira ngo kori iki kori iki nkabanza ngatekereza ariko umwana nkabona nihutira kumwumvira”

Ngo yaje gucengura asanga ubuzima bwe bwose uko umwana bamwitaho , uko bagena gahunda bakurikije we, asanga koko ari ‘umutware’.

Yungamo ko akenshi umuhanzi aririmba ibyo abona hakaba n’ igihe agendeye ku buzima bwe ati “Nanjye navutse ndi umwana w’ ikinege, donc amaso yose ninjye yarebaga, amatwi yose ninjye yumvaga, imitima yose ninjye yari itumbiriye, ngira experience yo kumva urukundo ruhebuje nkunzwe n’ abantu bose. Nanjye rero nkumva umwana yagakwiye gukundwa nk’ ikinege ni ubwo yaba ari mu bana 10, agafatwa neza.

Icyo ijambo ‘umutware’ Ngarambe yakoresheje risobanuye ati “Abantu akenshi batinya abatware batinya ko bashobora kuba babakandamiza, ariko umutware ni umuntu witaweho, babungabunga umutekano we bakawumenya kubera ko afite icyo abamariye”

Ngarambe Francois Xavier ni umubyeyi w’abana batanu, Ngarambe Rwego Emmanuel-Jim, Ngarambe Rwema Daniel-Marie (umuhanzi), Ngarambe Rwiru Nganzo Claude-Samuel, Ngarambe Rwere Michael ( umushushanyi ) na Ngarambe Rwiza Raphael. Yavutse tariki ya 3 Ukuboza 1962, indirimbo umwana ni umutware yayihimbye mu 1987.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa