skol
fortebet

Ngo Katy Perry yabuze amafaranga nyuma yo kwimura ubukwe bwe

Yanditswe: Friday 06, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Abanyamerika bibeshye ku mpamvu Umuhanzikazi Katy Perry yimuye umunsi yari kuzasezeraniraho n’umukunzi we Orlando Bloom gusa nyuma y’ibyibeshyweho n’abafana uyu muhanzikazi yasonuye impamvu nyazo yahisemo kwimura ubukwe.

Sponsored Ad

Mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Gashyantare nibwo Katy Perry na Orlando Bloom bari batangaje ko biyemeje kuzabana nyuma y’uko buri umwe muri bo yagiye agira umubano n’abandi bantu gusa nyuma y’imyaka itatu bakundana kuva mu mwaka wa 2016 bahise biyemeza kuzashyingiranywa umwaka utaha wa 2020.

Ibi byamamare byombi byasobanuriye ikinyamakuru US Weekly ko impamvu z’ingenzi zitumye bimura umunsi w’ubukwe bwabo ari uko bagishakisha ahantu nyaho hazaba haberanye n’ubukwe bwabo ndetse n’imiryango yabo igiye gufata umwanya ukwiriye kugirango bitegure neza umunsi w’ubukwe.

Katy Perry yari yarigeze gushyingiranywa n’umunyamakuru wo mu Bwongereza witwa Russell Brand babana imyaka ibiri 2010-2012 ariko ntibabyarana mu gihe Orlando Bloom we yabyaranye n’umunya Austlaria Miranda Kerr babyarana umwana w’umuhungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa