skol
fortebet

Ni iki wakora mu gihe ufite ikibazo cyo kurangiza vuba?

Yanditswe: Sunday 23, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Ubushakashatsi bwerekanye ko umugabo 1 muri 3 ahura n’ikibazo cyo kurangiza vuba. Tuvugako umugabo afite ikibazo cyo kurangiza vuba iyo atabasha kugenzura gusohora kwe bityo agasohora hashije igihe gito cyane atangiye imibonano mpuzabitsina cyangwa se ataranayitangira. Icyo gihe umugabo aba asohora atarinjira neza mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina. Ibi bituma abashakanye batishimira iki gikorwa kandi bikaba intandari y’ibibazo mu miryango.

Sponsored Ad

Ikibazo cyo kurangiza vuba giterwa n’ibibazo by’imitekerereze n’iby’umubiri. Bimwe mu bibazo by’imitekerereze twavuga nko kwigunga, gufatwa kungufu, gutekereza cyane ku kibazo cyo kurangiza vuba, umunaniro, ibiyobyabwenge, ibibazo byo kudashyukwa ndetse n’ibibazo mu mibanire y’abashakanye. Naho bimwe mu bibazo by’umubiri byobyo twavuga nk’ibibazo mu ngano z’imisemburo, ifumbi mu myanya myibarukiro ndetse n’ ibibazo bya prostate, nkuko ikinyamakuru Tantine kibitangaza.

Si urw’umwe

Rero ibibazo by’imitekerereze n’umubiri bigira ingaruka cyane mu kibazo cyo kurangiza vuba kw’abagabo. Nubwo abagabo benshi baterwa isoni no kubivuga, kurangiza vuba ni ibintu bibaho kenshi cyane. Nkuko twabibonye tugitangira iyi nkuru hafi kimwe cya gatatu cy’abagabo bose ku isi bahura niki kibazo. Hari igihe rero umuntu ahura n’ikibazo akibwira ko ariwe ahari wa mbere ukigize ndetse akanatekereza ko n’umuti w’iki kibazo wihariwe kuri we gusa. Si uko biri rwose.
Iby’imikorere y’umubiri birigwa

Uyu munsi uba ufite inshuti maze ejo mwahura ukumva asigaye agusobanurira iby’imiti ivura indwara zose cyane cyane izo gutera akabariro! Hari ibiganiro bikunze guca ku maradiyo mu gicuku cyane bivuga cyane ku buzima bw’imyororokere ndetse no kubaka ingo. Inama isumba izindi ni ukubyirinda. Ati kubera iki? Ibyo biganiro bisobanura imiterere n’imikorere y’umubiri bitisunze science. Ni ibiganiro rwose bishingiye ku bihuha, amarangamutima n’inyungu. Nyumvira bimwe mu byo bavuga; “Kwikinisha bitera ubugumba”, “Kwikinisha bishobora gutuma umuntu apfa”, “Iyo utaciye imyeyo kubyara birakugora”. Koko? Muri iki kinyejana kweli?
Ese wari uziko umuganga yiga imyaka irenga 18 akiga umubiri w’umuntu? Ese ko ibigo nderabuzima, ibitaro na Clinique biri hose kuki mutabegera aho kujya mu bantu bapapira?

Ese kwa muganga bakora iki ku kibazo cyo kurangiza vuba?

Nubwo nta muti uhari uvura burundu ikibazo cyo kurangiza vuba ku bagabo, hari ubufasha kwa muganga baha abagabo bafite iki kibazo. Uburyo bwo kuvura ikibazo cyo kurangizwa vuba ku bagabo bugizwe n’ibice bitatu (3); Kugirwa inama mu mitekerereze, imiti yongera igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina hamwe n’imyitozo abashakanye bakora kugirango bongere igihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Uko ngiye kubabwira bavura ikibazo cyo kurangiza vuba ku bagabo ni uburyo mpuzamahanga bushingiye kuri Science kandi bukoreshwa ku isi yose. Apana ibintu byo gufindafinda!

a) Kugirwa inama mu mitekerereze (Counseling)

Nkuko twabibonye haruguru, ikibazo cyo kurangiza vuba ku bagabo rimwe na rimwe giterwa n’ibibazo byo mu mitekerereze ya muntu. Burya rero kwa muganga haba ubwoko bwinshi bw’abaganga; hari abavura indwara z’abana, abavura indwara zo mu mubiri, ababaga, abavura indwara zo mu mutwe, … Iyo ufite iki kibazo rero ushobora kwegera abaganga bavura indwara zo mu mutwe maze bakagufasha. Kugirwa inama mu mitekerereze rwose ni ikinti k’ingenzi mu kuvura abagabo barangiza vuba.

b) Imiti yongera igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina

Ubusanzwe ikibazo cyo kurangiza vuba ku bagabo kirikiza. Iyo kitikijije wegera muganga ukugira inama ndetse ukanakora imyitozo turavuga mu gika gikurikiyeho. Iyo ibi byombi bidakunze nibwo wafata icyemezo cyo gukoresha imiti. Dore imiti ushobora gukoresha:

1. Antidepressant: Iyi ni imiti ubusanzwe ikoreshwa mu kuvura ubwingunge. Iyi miti ariko ishobora no gukoreshwa mu kuvura ikibazo cyo kurangiza vuba. Muri iyi miti twavuga nka Clomipramine, paxil, … Iyi miti ikoreshwa kuberako zimwe mu ngaruka zayo ari ugutinza gusohora. Umuti witwa Tramadol ukoreshwa mu bitaro mu kuvura ububabare, nawo ushobora gutiza igihe cyo gusohora.

2. Hari ubwoko bw’amavuta nabwo bushobora gukoreshwa mu kuvura abagabo barangiza vuba. Aya mavuta aba arimo ubwoko bw’ikinya kitwa lidocaine. Ubusanzwe aya mavuta asigwa abantu batinya urushinge kuko atuma batumva. Iyo rero umuntu ayasize ku gitsina cye bigabanya kumva maze agasohora bitinze.

c) Imyitozo yongera igihe cy’imibonano mpuzabitsina

Nkuko twakomeje kugenda tubivuga hari imwe mu myitozo cyangwa se technique abashakanye bashobora gukoresha maze bagatinza igihe cy’imibonano mpuzabitsina. Muri iyi nkuru turababwira technique ebyiri rwose abashakanye bakorera mu rugo maze bagatinza igihe cy’imibonano mpuzabitsina. Gukoresha agakingirizo nabyo kandi buriya birafasha. Iyo umuntu akoresha agakingirizo ntiyumva cyane umubiri w’uwo bari gukora imibonano mpuzabitsina bityo bigatuma arangiza atinze.

1. Technique 1: The Start and End

Ubu ni uburyo bworoshye kandi bumenyerewe. Umugabo cyangwa se umugore ahagarika imibonano mpuzabitsina igihe yumva yari agiye gusohora (ariko atarasohora) amasegonda 30-60. Iyo yumvise gusohora bitakibaye, barongera bagasubukura imibonano mpuzabitsina. Ukomeza usubiramo inshuri 4 kugera kuri 5.

2. Technique 2: Squeeze Technique

Squeeze technique ni ugukanda igitsina cy’umugabo aho umutwe w’igitsina utereye. Ibi bikorwa iyo umugabo yumva agiye gusohora kandi bigakorwa amasegonda 30. Ibi bihagarika gusohora. Mushobora gusubiramo ibi inshuro zigera kuri 5 mbere yuko noneho mureka umugabo akarangiza.

Ibitekerezo

  • Murakoze cyane kubw’izo nama mudahwema kutugezaho.

    None c ubaye urangiza nkomumunota umwe utangiye kurongora nkekako bwabari uburwayi

    None c ubaye urangiza nkomumunota umwe utangiye kurongora nkekako bwabari uburwayi

    Nukuri izi nama n’ingirakamoro murakoze kandi Ntimugahweme kutujyezaho inama nziza murakoze!!!!?

    NTIMUGIRE IKIBAZO, IMITI IKEMURA IKI KIBAZO YARABONETSE. NAVUMBUYE IBANGA. NANJYE NIKO NARI MEZE NARANGIZAGA NK’INKOKO, UMUDAMU AKAMPOZA KU NKEKE, YEWE UMENYA RWOSE YARANANCIYE INYUMA. NONE SEBWO IYO MUFATA NARI GUKORA IKI KO BYALI BYARANANIYE! ☹️ ARIKO UBU NDAVUTURA KABISA. REKA MBARANGIRE. UWAMFASHIJE NUMBER YE NI 0788354951. AMAHIRWE MASA.

    Nanjye umutware wanjye niko yari ameze, BYALI byaramunaniye, nibaza niba nzasubira iwacu cg se niba nzamurega Umuganga wabaye, mw’abantu mwe byali bibabaje hari umuntu bandangiye. Yampaye ifu banywa mu cyayi ndamushyira nyuma y’iminsi 2 GUSA, umva byarantunguye, ahaaa!!! Nibyo koko ntabwo ari ukubeshya akora umuti Muzamuhamagare koko ni sawa 0788354951

    Azabafasha mwese a afite icyo Kibazo 0788354951

    Ikibazokirkomeye ariko kambaze Kwa muganga barakivura mirakoze

    Jyewe mumfashe raise ikibazo cyo kurangiza vuba kigiye kunsenyera.

    Nonese gukora imibonano ureba kugitsina mugihe wumva ugiye kurangiza byo ntibyabafasha gutinza imibonano mugihe urangiza vuba

    Ikibazose nagize niki ese komwe muvuze ngokwikinisha bitera ubugumba nanone hakaba abavuga ngokwikinisha ngobitera umuntu kurangiza vuba nukuri?

    Ikibazose nagize niki ese komwe muvuze ngokwikinisha bitera ubugumba nanone hakaba abavuga ngokwikinisha ngobitera umuntu kurangiza vuba nukuri?

    Ikibazose nagize niki ese komwe muvuze ngokwikinisha bitera ubugumba nanone hakaba abavuga ngokwikinisha ngobitera umuntu kurangiza vuba nukuri?

    Nonese iyo umugore ariwe urangiza mbere yabingenza gute

    Ese bibaho kubantu Bose iyo bakoze sexy bwambere barangiza akokanya bagitangira igikorwa?

    Kuki umuntu ukoze sexy bwambere ahita arangiza ntacyo arakora?

    Rwose mujye mukomeza.kutugira inama.kandi ndakeka aribyo kabisa nonese umugore ntabwo arangiza vuba we?

    Izinama ni ingirakamaro cne kubantu bose mujy mukomeza kuzitugezah byoroshy

    Thank for the instructions

    Nonese abaganga ubasanga kubitaro cg nomuri za satre de cante babayo

    Nonese abaganga ubasanga kubitaro cg nomuri za satre de cante babayo

    Murakoze cyane kutugira Inama
    Kuri wowe Ufite kimwe MURIBYO bibazo uze guhamagara iyo number cg ubandikire WhatsApp ni zobere kubuzima baragufasha +250728853922

    Murakoze cyane inama zanyu ni INGIRAKAMARO cyane kubagira nibyagaciro
    Kumuntu ufite icyo kibazo yakwandikira aba bantu cg akabahamagara +250790152976 nawe bamufasha rwose bikagenda neza 100%

    Muraho neza nukuri ikibazo cyo kurangiza vuba gihangayikishije benshi,nanjye ndumwe mubantu nagiraga icyo kibazo nagerageje gushaka imiti ariko biranga nyuma yaho nagiye n’umugabo andangira ikigo gifasha abantu bafite ibibazo bitandukanye harimo nibyerecyehe amabanga y’urugo,baramfashije ubu murugo bimeze neza ,nawe niba ufite icyo kibazo wabahamagara kuri 0791978323

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa