skol
fortebet

Menya byinshi kuri Zaninka wo mu ikinamico Musekeweya wigeze no gukina akarira bya nyabyo agahogora

Yanditswe: Wednesday 19, Apr 2017

Sponsored Ad

Amazina ye nyakuri ni Mukarubayiza Drocella akaba ari umubyeyi w’imyaka 55 y’amavuko ndetse n’abana batandatu “ABAKOBWA BATATU N’ABAHUNGU BATATU” hamwe n’abuzukuru batandatu umukuru afite imyaka icumi y’amavuko, akunda kumvikana mu ikinamico kizwi nka “MUSEKEWEYA”ari umukecuru utoroshye ndetse wifitemo urwango rurengeje ukwemera.
Uyu mubyeyi w’abana batandatu aganira na umuryango.rw yatangaje ko mu muzima bwe bwa buri munsi ari umuntu woroherana kandi ugerageza kubana neza na buri wese, ibi bikaba (...)

Sponsored Ad

Amazina ye nyakuri ni Mukarubayiza Drocella akaba ari umubyeyi w’imyaka 55 y’amavuko ndetse n’abana batandatu “ABAKOBWA BATATU N’ABAHUNGU BATATU” hamwe n’abuzukuru batandatu umukuru afite imyaka icumi y’amavuko, akunda kumvikana mu ikinamico kizwi nka “MUSEKEWEYA”ari umukecuru utoroshye ndetse wifitemo urwango rurengeje ukwemera.

Uyu mubyeyi w’abana batandatu aganira na umuryango.rw yatangaje ko mu muzima bwe bwa buri munsi ari umuntu woroherana kandi ugerageza kubana neza na buri wese, ibi bikaba biza byiyongera ku murimo w’Imana Drocella uzwi nka Zaninka akora.

Uyu Zaninka nk’uko abenshi bamwumva mu byo akina agamije kwigisha yavuze ko mu Isi y’abakinnyi ku Kabugankuru agomba kugaragaraza neza ibyo akina, ibyo rero bitandukanye cyane n’ibyo umuntu aba abamo mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ni uku biba bimeze iyo bari muri Studio gukina Musekeweya

Yagize ati” Gitangira najye numvise binteye ubwoba yewe ntangira no kwibaza uko abo mu muryango wanjye bazanjya bamfata, gusa nyuma naje gusanga ngomba kubikina nkaba Zanika wuzuye”.

Zaninka ukina muri Musekeweya hari ishusho yasize mu mitwe ya benshi umva uko we yumva bamuvuga,aho yagize ati” Abantu benshi usanga bavuga ngo Zaninka ni agakecuru gashaje k’umushiha kagakara kadacya.”.Ibi akaba yabivuze aseka kandi wumva yasanzwe n’ibyishimo ,aho yakomeje agira Ati”Muri make nta mahane, nta mushiha ngira ndetse ndi n’umukiristu ndetse ndimo no kwiga Theologian go nkomeze kuba umuvugabutumwa”.dukomeza kuganira k’umurongo wa Telefone Zaninka Yakomeje avuga ko umukinnyi wa nyawe akwiye kwiyumvamo ibyo akina akishyira mu mwanya wabyo nka 90%.

Drocelle si Musekeweya yagaragayemo gusa kuko hari n’andi makinamico yakinnyemo arimo “Intambwe idasobanya.” Anavuga ko gukina amakinamico ari ibintu yatangiye kera kuva akiri muto kugeza ubu.

Uyu mukinnyi kabuhariwe muri Musekeweya yagiriye n’inama abifuza kuba abakinnyi b’amakinamico ababwira ko kubikunda ndetse no kubyitoza ari zimwe mu ntwaro zagufasha kugira icyo ugeraho.Kuri Telefone akomeza kuganira na umuryango.rw Zaninka yanavuze ku buzima bwe bwite, ahishura bimwe mu biribwa n’ibinyobwa bimunyura kuba yarya kurusha ibindi.

Ku bijyanye n’ibyo akunda kurya Zaninka akunda kurya ibiribwa gakondo birimo imyumbati n’ibishyimbo, amateke n’ibishyimbo ndetse n’amadegende n’ibishyimbo. Kurundi ruhande kandi naho akunda ubugali n’isosi utibagiwe na Salade. Ku kinjyanye n’ibinyobwa mu mvugo yuje ibitwenge yagize ati “Nkunda amazi n’Icyayi”.Zaninka kandi anaseka cyane yadutangarije ko ngo buriya yigeze gukina mu ikinamico hanyuma aho yari kurira ngo yararize paka biba ibya nyabyo kumuhoza kuburyo byaje kugorana,ibi ngo biri mu bintu byamubayeho atazibagirwa mu buzima bwe.

NUKWIHANGANA IFOTO YUYU MUBYEYI NTITWABASHIJE KUYIBONA

Martin MUNEZERO

Ibitekerezo

  • NDABAKUNDA NIJAPIYERI KARONGI

    Musekeweya ndayikunda cyane100%

    Yooo mbega burya numukiristo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa