skol
fortebet

Niba RURA idashoboye guca indirimbo z’inshishurano nibatureke twinywere na Kanyanga kuko byose ari uburozi –DJ Adams

Yanditswe: Wednesday 19, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Dj Adams umunyamakuru uzwiho kunenga bikomeye ibihangano by’abahanzi Nyarwanda bitujuje ubuziranenge, yibasiye inzego zitandukanye zikomeye za Leta azinenga kugira uruhare mu gutuma muzika Nyarwanda idatera imbere.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize nibwo mu ishuri rya muzika riherereye mu Karere ka Muhanga hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe uburenganzira bw’abahanzi.

Mu kwizihiza uyu munsi, muri irishuri hatangiwe ibiganiro bitandukanye byari byitabiriwe n’inzego zinyuranye zirimo iza Leta nka RDB, Minispoc, Inama y’Igihugu y’Abahanzi n’izindi nzego zifite aho zihurira n’iterambere rya muzika, abahanzi n’abanyamakuru.

Ubwo Dj Adams yahabwaga ijambo yanenze bikomeye zimwe muri izi nzego za leta azishinja kutagira uruhare mu guteza imbere muzika nyarwanda kandi biri no munshingano zabo. Aha yahereye kuri RDB n’izindi nzego za Leta zikunze gutumiza abahanzi b’abanyamahanga mu bikorwa byabo zikabishyura akayabo nyamara abahanzi b’abanyarwanda bicira isazi mu jisho.

Yagize ati “Abahanzi b’abanyarwanda mubakenera mu gihe cy’akababaro mu gihe cyo guseka mukumva ko abanyamahanga aribo babishoboye. Mu bihe by’Icyunamo nibwo mwumva ko mukeneye abahanzi Nyarwanda, nyuma y’ibyo mu kwita ingagi zo mu Rwanda mukumva zakwitwa nabo muri Nigeria, sinzi impamvu mubikora”.

Uyu munyamakuru yakomereje kuri RURA ayinenga kutagira uruhare mu guhagarika indirimbo ziba zitujuje ubuziranenge mu yandi magambo zashishuwe kandi ibi bisa no kuroga muzika Nyarwanda.

Ati “ikimbabaje nuko dufite RURA itigeze igera hano, nibo bavuga ngo kiriya kintu nta buziranenge gifite, sinzi ahantu bakura ko indirimbo za Chris Brown zagizwe inyarwanda zujuje ubuziranenge bakatureka tukazikina gutyo, nabo bahindure cyangwa batureke twinyere na kanyanga kuko byose ari kimwe nimba ari ibitujuje ubuziranenge n’indirimbo baduha n’uburozi nk’ibyo byose“.

Kuri Minispoc, uyu munyamakuru yibajije impamvu bafata abahanzi bafite indirimbo zishishikariza abantu kunywa ibiyobyabwenge akaba aribo bifashisha muri gahunda zo gushishikariza urubyiruko kubireka.

Ati “sinibaza ukuntu mufata umuhanzi uririmba arata ko yanyweye ibiyobyabwenge akajya muri hayi, ngo abe ariwe ujya kubwira urubyiruko ngo mureke hayi“.

Izi zego n’izindi zose Dj Adams yatunze agatoki azinenga kutagira icyo zikora ku muziki kandi aribo babifite munshingano. Avuga ko hari byinshi byo kuganirwaho hakarebwa icyateza imbere umuziki n’icyahagarika akajagari kari mu muziki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa