skol
fortebet

Nicki Minaj yashyize hanze amafoto ashotorana [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 11, Dec 2018

Sponsored Ad

Umuraperikazi Nicki Minaj ari mu ntambara ikomeye n’abafana be bamunenze cyane nyuma y’ifoto yashyize hanze ari kumwe n’umukunzi we mushya witwa Kenneth ’Zoo’ Petty wafungiwe ibyaha byo kwica abantu ndetse yigeze gushinjwa gufata ku ngufu umwana w’imyaka 16.

Sponsored Ad

Abafana ba Nicki Minaj ntibishimiye ko yinjiye mu rukundo n’uyu mugabo uzwi cyane na polisi ya New York kuko yamukurikiranyeho ibyaha byo gusambanya ku ngufu umwana w’imyaka 16 mu mwaka wa 1994.

Petty bivugwa ko yakatiwe igifungo cy’amezi 18 na 54 kubera kugerageza gufata ku ngufu uyu mwana w’umukobwa amushyizeho icyuma ku ijosi gusa ntibyatangajwe igihe yamaze muri gereza.

Uyu mukunzi mushya wa Nicki yamaze imyaka 7 muri gereza azira kwica umuntu mu mwaka wa 2006 witwa Lamont Robinson afungurwa mu mwaka wa 2013.

Kugeza ubu Kenny Petty yakoraga mu byerekeye muzika ari naho yahuriye na Nicki Minaj bahuza umutima nkuko uyu muraperikazi yabitangaje ku cyumweru.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa