Nicki Minaj yateje impaka ndende kubera igitaramo yatumiwemo muri Saudi Arabia

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 July 2019 Yasuwe: 1965

Umuraperikazi Nicki Minaj ukomoka muri USA, yatumye benshi bacika ururondogoro ubwo byemezwaga ko azitabira iserukiramuco rya muzika muri Saudi Arabia kubera ahanini imyambarire ye n’ibyo aririmba bihabanye n’amahame y’idini ya Islam.

Uyu muraperikazi w’imyaka 36 yatumiwemo mu gitaramo cyiswe ’Jeddah World Fest’ tariki 18 Nyakanga bituma abayoboke ba Islam bamwe banenga ubuyobozi bwamwemereye.

Iki gitaramo ni kimwe mu bigaragaza ko ubwami bw’iki gihugu buri kudohora ku mabwiriza afunga ibikorwa bimwe by’imyidagaduro n’urwego rw’ubuhanzi.

Izina "Nicki Minaj" ryagarutsweho kenshi ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa gatatu ubwo abantu bagiraga icyo bavuga ku itangazo rivuga ko azataramira muri Arabia Saoudite.

Hari abagaragaje ko bishimiye cyane izi mpinduka mu gihugu cyabo banaha ikaze uyu muhanzi mu gihe abandi bibazaga niba abateguye iryo serukiramuco barabanje kureba uko uyu muhanzi yitwara ku rubyiniro mbere yo kumutumira.

Umugore wambaye yikwije hose, yashyize amashusho kuri Twitter abaza impamvu bategekwa kwikwiza ariko bakemerera Nicki Minaj kuza gutaramira iwabo.

Yagize ati: "Azagenda atigise ikibuno cye kandi indirimbo ze zose zuzuyemo iby’urukozasoni. Hanyuma mukambwira ngo nambare nikwije hose. Mbega ishyano!".

Abandi bavuze ko kumwemerera gucurangira muri iki gihugu ari uburyarya kandi bihabanye n’amategeko y’iki gihugu ahanisha igihano cy’urupfu abaryamana bahuje ibitsina, mu gihe uyu muhanzi we ashyigikira abafite ayo mahitamo.

Nicki Minaj si we muhanzi wa mbere utavuzweho rumwe kubera gutumirwa muri iki gihugu.

Mariah Carey yirengagije imiryango itegamiye kuri leta yamusabaga kudataramirayo, naho umuraperi Nelly yaranenzwe cyane kubera igitaramo yahakoze "cy’abagabo gusa".

Kudohora ku mabwiriza abuza imyidagaduro imwe n’imwe ni umwanzuro uheruka gufatwa n’igikomangoma Mohammed bin Salman cya Arabia Saoudite mu mugambi wo kwagurira ubukungu bw’igihugu no mu bindi.

Nicki Minaj ni umuhanzi wa Rap w’imyaka 36 wavukiye muri Trinidad na Tobago, akaba afatwa nk’umwe mu bahanzi b’igitsina gore bakomeye cyane mu mateka y’iyo njyana ku isi.

Inkuru ya BBC

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rwabuze gica hagati ya Bruce Melodie na Sunny bapfa indirimbo...

Mu minsi ishize nibwo umuhanzikazi Sunny yashyize ahagaragara avuga ukuntu...
19 September 2019 Yasuwe: 3754 0

Zari Hassan yarakariye abafana be bashyize hanze ifoto y’umukunzi we amaze...

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Zarinah Tlale uzwi nka Zari Hassan...
19 September 2019 Yasuwe: 5600 0

Umunyamakurukazi w’ikizungerezi muri Uganda yavuze ku rukundo rwe na Paul...

Uwahoze ari umunyamakuru wa NTV witwa Sheila Nduhukire umaze iminsi aca...
19 September 2019 Yasuwe: 5365 0

Miss Ingabire Habibah agiye kurongorwa

Umukobwa witwa Ingabire Habibah w’imyaka 21 y’amavuko wahagarariye u Rwanda...
19 September 2019 Yasuwe: 2500 1

KIGALI:Hagiye kuba igitaramo cy’abambaye imyeru ku nshuro yacyo ya Kabiri...

Igitaramo cy’abambaye imyeru kizwi ku izina rya “Hot white party” kigarutse...
19 September 2019 Yasuwe: 1449 1

Umuhanzikazi nyarwanda Alyn Sano yavuze uburyo ibibi bye n’umukunzi we...

Alyn Shengero Sano umuhanzikazi nyarwanda ukomeje kwigarurira imitima...
19 September 2019 Yasuwe: 1785 0