Nicki Minaj yongeye gutuma benshi bacika ururondogoro kubera amafoto yashyize hanze ari kumwe n’umugabo we [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 August 2019 Yasuwe: 8290

Umuraperikazi Nicki Minaj yongeye gutuma benshi bavuga menshi kuri Instagram kubera amafoto agaragaza imiterere y’umubiri we yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu.



Nicki minaj uherutse guca amarenga ko yashyingiranywe n’uyu mukunzi we witwa Kenneth ’Zoo’ Petty,yashyize hanze amafoto bari kumwe mu munyenga w’urukundo byatumye benshi babavugaho byinshi.

Benshi mu bantu basaga miliyoni 185.5 bakurikira Nicki Minaj ku mbuga nkoranyambaga bavuze kuri aya mafoto harimo n’ibyamamare nka Kim Kardashian West, Kimora Lee Simmons, Winnie Harlow, Brielle Biermann, na Big Freedia.

Mu minsi ishize Nivki Minaj yatangarije Queen Radio ko yamaze kubona urwandiko rwo gushyingiranwa na Kenneth ariko ubukwe bwabo bazabukora nyuma yo gusohora album ye.

Nivki Minaj yamaze kwiyita Mrs Petty kuri Twitter ndetse amakuru ahari aravuga ko uyu muraperi uri kubikora mu ndirimbo Megatron yemeye kubyarira abana uyu mukunzi we mushya wafunzwe igihe kinini ashinjwa ubwicanyi.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble hassan mazimpaa

    Mugerageze gutangaza inkuru mwitaye kungeri z’ abantu basoma ibinyamakuru bose. Aha ndashaka kwibutsa ko hari urubyiruko bishobora kugirago ingaruka mbi mumitekerereze ndetse n’ imyifatire barwo. Murakoze.

    2 months ago

Inzindi nkuru

Zimbabwe: Inama y’abaminisitiri yateranye igamije guhindura amazina...

Inama y’abaminisitiri muri Zimbabwe yemeje umushinga wo guhindura amazina...
22 November 2019 Yasuwe: 1824 0

Umuhanzikazi Rema Namakula uherutse gutera indobo Eddy Kenzo yagaragaye mu...

Umuhanzikazi Rema Namakula uherutse gutera indobo Eddy Kenzo bakundanaga...
21 November 2019 Yasuwe: 4212 0

Abifuza guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020 bafunguriwe amarembo

Gahunda yo gutangira gushakisha Nyampinga w’u Rwanda wa 2020 mu hirya no...
20 November 2019 Yasuwe: 1349 0

Snoop Dogg yiyise umugabo ukurura abagore ku isi kurusha abandi

Umuraperi w’icyamamare mu njyana ya HipHOP ku Isi , Snoop Dogg, yiyise...
18 November 2019 Yasuwe: 1659 0

Davido yatawe muri yombi nyuma yo gusogotera umuntu i Dubai

Amakuru yamaze kujya ahagaragara aravuga ko umuhanzi Davido ukomoka mu...
18 November 2019 Yasuwe: 6415 0

Leta ya Tanzania yategetse Diamond na Tanasha gukora ubukwe cyangwa...

Leta ya Tanzania yashyize hanze itangazo ryemeza ko abantu babana mu buryo...
18 November 2019 Yasuwe: 11751 0