skol
fortebet

Nido uzwi nka Mama Sava yavuze ikintu kitari cyiza Papa Sava agira gituma anahubuka

Yanditswe: Sunday 28, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyana Analisa [Nido] uzwi nka mama Sava avuga ko Niyitegeka Gratien [Papa Sava] bakinana muri Papa Sava ngo ubusanzwe ari umuntu mwiza ariko ngo akunda kurakara cyane n’ubwo akenshi aba yarakajwe nukuri.

Sponsored Ad

Papa Sava ni filime nyarwanda nto inyura kuri YouTube ishingiye ku rwenya ariko na none irimo inyigisho, irimo urugo rwa Papa Sava[Niyitegeka Gratien] na Mama Sava [Nido].

Mama Sava akina agaragara nk’umugore ufite inyota yo kubaka urugo rwe n’ubwo akenshi umugabo amugora.

Ubusanzwe arubatse afite umugabo n’abana babiri, yavuze ko Papa Sava ari umuntu wumvikana mu buzima busanzwe atandukanye cyane n’uko agaragara muri filime.

Yagize ati”Arumvikana kandi arafasha, Gratien[Papa Sava] ni umuntu wumva, ndamutse mubwiye ngo mfite ikibazo iki n’iki arakumva, akakugira inama, iyo hari icyo ashobora gukora ku kibazo ufite aragikora, ni umuntu nabonye atandukanye n’abandi cyane.”

Yakomeje agira ati “Muri iyi minsi kugira ngo wake ubufasha bw’amafaranga umuntu biragoye, udashyizeho ngo nguriza nzakwishyura, ariko Papa Sava ni umuntu ubwira uti mfite ikibazo iki n’iki amafaranga akayaguha,… Aratekereza kandi ashyira no mu gaciro.”

Yakomeje avuga ko ikintu amuziho kitari cyiza ni uko akunda kurakara cyane akaba yanafata umwanzuro ukomeye, gusa ngo akenshi aba yarakajwe n’ukuri.

Yagize ati”Akantu muziho katari keza ashobora kuba arakara nabi, ntabwo akunda amakosa, ntabwo akunda umuntu utandukira kuko iyo ugiye mu makosa kenshi ntabwo abifata neza, bibaye ngombwa yanaguhagarika cyangwa akakwicaza akaguhana byakwanga akakureka, agira umujinya ariko ni nk’abandi bose.”

Nido avuga ko nta mubano wihariye agirana na Papa Sava nyuma ya Sinema, ngo asanga nta n’ikindi cyabahuza bahuzwa n’akazi gusa.

Nido cyangwa Mama Sava avuga ko kubera filime hari aho yavuye ndetse nari n’aho ageze, ibyo yanyuzemo byose ni byo bimufasha kuba yakora neza mu bice bikurikiraho, ngo mu myaka iri imbere yizeye ko bizaba bimeze neza kurushaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa