skol
fortebet

Nigihozo Hope yavuze ku rupfu rw’umugabo we Deejay Miller n’icyo abaganga bababwiraga mbere y’uko yitaba Imana

Yanditswe: Friday 10, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Nigihozo Hope, umugore wa nyakwigendera Dj Miller avuga ko yatunguwe n’urupfu rw’umugabo we kuko abaganga bababwiraga ko ameze neza ko mu byumweru 2 azataha akajya avurirwa mu rugo.

Sponsored Ad

Tariki ya 5 Mata 2020 ni bwo inkuru mbi yatashye mu muryango wa Karuranga Virgile [Dj Miller], ubwo yitabaga Imana aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal azize stroke, akaba yarashyinguwe ku munsi w’ejo mu irimbi rya Rusororo.

Ubwo yasezerwagaho bwa nyuma mu rugo iwe aho yari atuye Kicukiro mu Gatenga, ku itariki ya 8 Mata ari na bwo yashyinguwe, umugore we Nigihozo Hope yavuze ko batunguwe cyane n’urupfu rwe kuko abaganga bababwiraga ko ameze neza nta kibazo kinini afite.

Yagize ati“batubwiye ko ameze neza twari dutegereje ko bamukorera ubugororangingo bikarangira kuko ibindi batubwiraga ko nta kibazo gihari, ibyabaye ntabwo twari tubyiteze na gato.

Bari baduhaye ibyumweru bibiri agataha ubundi akajya avurwa ari mu rugo.”

Yakomeje avuga ko ajya kwitaba Imana, yanyuze mu buribwe bukomeye cyane kuko yabonaga afite ubwoba ndetse asa nushaka kugira icyo avuga ariko birangira bimunaniye.

“Bavuga ko yapfuye ariko mu by’ukuri umutima we wari ugitera.

Mbere y’uko atakaza ubwenge yandebanye ubwoba amfata mu biganza, andebana ubwoba bwinshi cyane ashaka kuvuga ariko byamunaniye, arambwira ngo nta kintu na kimwe mbasha kumva.

Nzahora nibaza icyo yashakaga kumbwira kuko nabonaga hari icyo ashaka kuvuga. Sinavuga ko yagiye neza, yagiye ari kubabara ntiyabashaga guhumeka, yari afite ubwoba narabibonaga mu maso ye.” Nigihozo Hope

Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, yaciye amarenga yo gupfa ariko ntibabimenya kuko yahamagaye abantu benshi kuri telefoni asa n’ubasezera.

Dj Miller yashakanye na Nigihozi Hope umwaka ushize wa 2019. Akaba asize umugore n’umwana w’umukobwa w’uruhinja witwa Shan.

Ibitekerezo

  • Inkuru ibabaje cyane.Yari akiri muto cyane.Stroke yica millions nyinshi buri mwaka.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa