skol
fortebet

Nimwiza Meghan nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda yahuye n’ikibazo kitoroshye cy’abantu batagira ingano batangiye kumwiyitirira[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 28, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Nimwiza Meghan wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2019 abantu benshi bagatungurwa, kuri ubu yahuye n’ikibazo gikomeye cy’abantu bari kugenda bamwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram.

Sponsored Ad

Iki kibazo cyakunze kugenda kibasira abastar nyarwanda by’umwihariko babakobwa aho bantu bagenda babiyitirira maze bagashaka kuba babyaza umusaruro izina ryabo mu buryo butandukanye.

Nyuma yamasaha make gusa Meghan yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2019, abantu cyangwa se accounts zisaga 30 zimwiyitirira zikaba zamaze gukorwa, byumvikana ko abifuza kugira icyo bavuga nuyu mukobwa bitari buze kuborohera na busa kubasha kumenya account ye ya nyanyo muri izo 30 zimwiyitirira.

Twabibutsa ko ikibazo nk’iki cyigeze kuba kuri Miss Mutesi Jolly, aho umuntu yamwiyitiriye maze akarya abantu amafaranga bibeshya ko bari gukorana Business na Jolly.




Ibitekerezo

  • biriya ninkibitero byikoranabuhanga bamugabyeho. si urukundo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa