skol
fortebet

Nishimwe Naomie niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 23, Feb 2020

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Nishimwe Naomie wari wambaye nimero 31 niwe watowe nka Nyampinga w’u Rwanda 2020 nyuma yo gutsinda bagenzi be 19 bari bahanganye kuri final yabereye kuri Intare Arena.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa w’ imyaka 20 wiyamamarije mu mujyi wa Kigali,yakunzwe na benshi ndetse izina rye riramamara ku mbuga nkoranyambaga kubera ubwiza bwe, none birangiye yegukanye ikamba rya 2020.

Nishimwe ufite umushinga ujyanye no kurwanya kanseri y’ibere mu Rwanda, yasimbuye Nimwiza Meghan wari u wambaye iri Kamba mu mwaka wa 2019.

Nishimwe Naomie yabaye Miss Rwanda wa karindwi wambitswe ikamba mu marushanwa yateguwe na Rwanda Inspiration Back Up, akaba na Miss wa 10 kuva iri rushanwa ryabaho mu Miss Rwanda.

Nishimwe Naomie yatoranyijwe mu bakobwa 10 bajya mu cyiciro cya nyuma we na Umutesi Denise (No 43), Ingabire Gaudence (No 8), Umwiza Phionah (No 47), Mutegwantebe Chanice (No 27), Irasubiza Alliance (No 11), Teta Ndenga Nicole (No ,35) Musana Teta Hense (No 26), Umuratwa Anitha (No 42) na Akaliza Hope (No 1).

Igisonga cya mbere yabaye Umwiza Phionah [No47] mu gihe igisonga cya Kabiri yabaye Umutesi Denise [No43].

Abegukanye andi makamba:

Nyampinga w’Umuco (Miss Heritage): Teta Ndenga Nicole [No35]
Nyampinga wabaniye neza abandi (Miss Congeniality): Ingabire Diane [No7]
Nyampinga wakunzwe na benshi (Miss Popularity): Irasubiza Alliance [No11]
Nyampinga uberwa n’amafoto (Miss Photogenic): Nishimwe Naomie [No31]

Abari bagize akanama nkemurampaka barimo Ntarindwa Diogene, Umurerwa Evelyne, Mutesi Jolly, Sherrie Silver na Munyaneza James.

Nishimwe agiye kumara umwaka ahembwa ibihumbi 800 by’amanyarwanda buri kwezi, ahabwe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Suift n’amavuta yayo.

Azamara umwaka wose akoresha imisatsi n’inzara, anambikwa imyenda y’ibirori ku buntu n’amakanzu igihe ayakeneye.

Azahabwa serivisi za banki umwaka wose ahabwe ubwishingizi bwo kwivuza umwaka wose, gusohokera muri resitora umwaka wose kimwe no kuryama mu cyumba cya hoteli La Palisse.

Azarihirwa ikiruhuko mu Mujyi wa Dubai n’itike y’indege anishyurirwe ibijyanye n’urwo rugendo byose n’ibindi byinshi bitandukanye birimo no guhabwa imyenda ya Siporo igihe ayikeneye mu gihe cy’umwaka wose.

Igisonga cya mbere Umwiza Phiona yahembwe 1,200,000Frw, mu gihe Umutesi Denise wabaye igisonga cya kabiri yahembwe 1,200,000Frw, bombi bakazahabwa icyumba cya hoteli umunsi umwe buri kwezi mu gihe cy’amezi atandatu bari kumwe n’umuryango wabo.

Irasubiza Alliance wahawe ikamba ry’uwakunzwe na benshi (Miss Popularity) yahembwae1,500,000FRW, iPhone 8Plus ya 64 GB ndetse anahembwa guhamagara no gukoresha interineti ku buntu mu gihe cy’umwaka azamarana iri kamba.

Nishimwe Naomi wabaye Miss Photogenic cyangwa umukobwa wifotoza akaberwa n’amafoto, yagenewe igihembo cya 1,200,000Frw.

Miss Rwanda yatangiye mu 1993 icyo gihe Nyampinga yabaye Miss Uwera Dalila, hakurikiraho Bahati Grace mu 2009, mu 2012 rihabwa Kayibanda Mutesi Aurore, mu 2014 ryambikwa Akiwacu Colombe, Kundwa Doriane arihabwa mu 2015, Mutesi Jolly atorwa mu 2016, Iradukunda Elsa afata irya 2017, irya 2018 ryahawe Iradukunda Liliane mu gihe iriheruka mu 2019 ryatwawe na Nimwiza Meghan.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa