skol
fortebet

Nizeyimana Lucky wa RBA yasabye abahanzi b’abanyarwanda barimo Meddy,Kitoko,Alpha,Priscillah n’abandi gutaha

Yanditswe: Tuesday 17, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Luckyman ukora muri RBA, kuri iki Cyumweru yavuze ko yumva abahanzi bose baba hanze y’u Rwanda bagaruka bagakorera umuziki wabo mu gihugu, kuko byazamura umuziki Nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Sponsored Ad

Aganira na Afrimax tv, Lucky yavuze ko abahanzi benshi bari hanze y’igihugu bagarutse byaba byiza kuko byaba umuyoboro kw’abahanzi Nyarwanda kwamamara imbere mu gihugu no hanze y’u Rwanda. Yagize ati “Dukeneye kubabona hano, bagaruke. Industry(uruganda rwa muzika) ikomere.

Uyu munsi umuhanzi runaka asohore indirimbo n’undi muhanzi runaka asohore indirimbo.” Lucky yongeyeho ko we abona bidashimishije ko abahanzi nyarwanda baguma hanze. Yagize ati”Ntabwo ari byiza ko uyu munsi, umuhanzi ; Meddy, The Ben, cyangwa reka mvuge Kitoko, Alpha baguma muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.”

Lucky nk’umunyamakuru ufite ubunararibonye mu bijyane n’umuziki nyarwanda, yavuze ko impamvu yifuza ko abahanzi baba hanze bagaruka, ari uko hari Abanyarwanda babakeneye kandi babakunda ariko batababona.

Yagize ati”Hari abantu babakunda, hari abakunda ibihangano byabo, bashaka kubona ibyo bitaramo byabo hano.” Yongeyeho ko icyo yifuza atari ukubahanganisha n’abandi bahanzi, ahubwo ko ari yo nzira y’iterambere ry’umuziki muri rusange. Yagize ati”Si ukuvuga ngo baze bakore ibitaramo bahangane, ahubwo nibaze bahangane by’umuziki, uyu munsi tubone abahanzi bacu aha.”

Kuba abahanzi bo mu bindi bihugu nka Nigeriya cyangwa Tanzaniya ari abahanzi bamaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga, Umunyamakuru Lucky ashimangira ko babifashwamo no kuguma mu bihugu bavukamo. Yatanze urugero ku bahanzi barimo Wizkid na Yemi Alade bo muri Nigeriya, basanzwe baba iwabo ariko bakaba bamaze kubaka izina hirya no hino ku isi kandi batarimutse.

Lucky yavuze ko nubwo mu Rwanda dufite abahanzi ariko ko bataragera ku rwego mpuzamahanga nk’abo mu bindi bihugu. Ati”Uyu munsi nta muhanzi ushobora kujya hanze y’igihugu ngo akomere bya hatali ngo tumumenye ari hanze y’igihugu.”Ahawe urugero rwa Meddy na The Ben yagize ati”Abo bahanzi ni abahanzi b’abanyarwanda, ariko ntabwo bakomeye ku rwego rw’isi.”

Yongeyeho ko ku ruhande rwe atamenya icyo bo(abahanzi) batekereza, ariko ko ikigaragara ari uko iyo aba bahanzi bagarutse mu Rwanda ari bwo abantu bongera kubamenya cyane.

Kuri ubu umuhanzi aba akwiye kubanza kumenyekana aho akomoka nyuma akamenyekana no hanze y’iwabo. Lucky yakomeje avuga ko hano mu Rwanda kugirango umuhanzi azamuke ku rwego mpuzamahanga akwiye kubanza akamenyekana mu gihugu imbere. Ati”Mu Rwanda dufite miliyoni 12 hafi 13(abaturage), nibaze twibere hano, dushyire hamwe, abantu batumenye nibatumenya hano, bizajya no hanze.”

Abahanzi umunyamakuru Lucky yakanguriye kugaruka mu Rwanda harimo; Meddy, The Ben, Kitoko, Alpha, Producer Licky Licky, K8 Kavuyo, Priscilla n’abandi. Uretse abo hari n’abandi bahanzi baba hanze y’u Rwanda barimo; Kameshi, Real Emmy, n’abandi.

Umunyamakuru Lucky ni umwe mu banyamakuru bo mu Rwanda bamaze gushyira itafari mu kubaka umuziki n’imyidagaduro hano mu Rwanda. Uyu munyamakuru ubu ukora mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA, mu myaka ine amaze mu itangazamakuru yakoze akazi kagarararira buri wese mu bijyanye n’umuziki hano mu Rwanda. Lucky kandi ni umwe mu bakora imirimo itandukanye ifitanye isano n’iterambere ry’imyidagaduro harimo n’ubu MC(ubushysuhyarugamba).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa