skol
fortebet

Nizzo ngo ntabona agaciro kuzuye ku bahanzi bakora Hip-Hop

Yanditswe: Thursday 05, Jan 2017

Sponsored Ad

Nshimiyimana Muhamed uzwi nka Nizzo mu itsinda rya Urban Boyz, aratangaza ko atabona agaciro kuzuye ku bahanzi Nyarwanda bakora injya ya Hip-Hop.
Nizzo, Safi Madiba na Humble-Jizzo bahuriye mu inzu itunganyamuzika ya Super Level. Aba basore ni nabo begukanye irushanwa rikomeye hano mu Rwanda rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya Gatandatu.
Nizzo yashyize ifoto kuri instagram, ari kumwe na Green-p Murumuna wa The Ben uri mu Rwanda, maze Nizzo abaza abamukurikirana kuri urwo rukuta (...)

Sponsored Ad

Nshimiyimana Muhamed uzwi nka Nizzo mu itsinda rya Urban Boyz, aratangaza ko atabona agaciro kuzuye ku bahanzi Nyarwanda bakora injya ya Hip-Hop.

Nizzo, Safi Madiba na Humble-Jizzo bahuriye mu inzu itunganyamuzika ya Super Level. Aba basore ni nabo begukanye irushanwa rikomeye hano mu Rwanda rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya Gatandatu.

Nizzo yashyize ifoto kuri instagram, ari kumwe na Green-p Murumuna wa The Ben uri mu Rwanda, maze Nizzo abaza abamukurikirana kuri urwo rukuta niba uwo barikumwe bamuzi ’Abamuzi neza yitwande?’.

Nizzo ashengurwa na Gaciro gacye abahanzi ba Hip Hop bahabwa

Nizzo kandi yongeye kwandika avuga ko atabona agaciro ku muhanzi ukora injyana ya Hip-Hop mu Rwanda. yagize ati " Munjyana ya hp hop, dufitemo abahanga bayizi ariko simbona Agaciro kabo kuzuye."

Uyu muhanzi ariko yabwiye bagenzi be kudacika intege kuko hari igihe kizagera bakemenyekana. Ati "Gusa ntibacike intege Umwana wanzwe niwo ukura Igihe kizagera ukuri kumenyekane,

Nizzo yabazaga abamukurina [Followers] nimba Green P bamuzi?

Abakora injyana ya Hip-Hop mu Rwanda bakunze gushinjwa kudashyira hamwe no kwikubira. Yaba Fireman, Bull Dogg, P-Fla kugeza kuri Green P bakunze kumvikana mu bitangazamakuru bavuga ko Jay-Polly ariwe watumye itsinda rya ’Tuff Gung’ risenyuka.

Tuff-Gung ni itsinda ryamenyekanye mu mwaka ya 2008 kugeza muri 2015, banditse amateka adasibanga mu Banyarwanda, binyuze mu ndirimbo zavugiraga Ruhanda. Kuva i Kigali kugeza ku Nkombo buri wese yifuzaga kubona abo basore baririmba ’Amaganya’.

Nyuma yo gusenyuka haje ’Stone Church’ mu ndirimbo Fireman aherutse gushyira hanze yabwiye abantu ko ’Stone Church badakwiye kuyibazaho byinshi kuko ari Tuff Gang ukuyemo igihangange Jay Polly’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa