skol
fortebet

Nizzo ngo ntiyifuza kuzongera kugirana umubano wihariye na Safi Madiba

Yanditswe: Friday 30, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Nizzo yatangaje ko atifuza kongera kugirana umubano wihariye na Safi Madiba wahoze baririmbana muri Urban Boys.

Sponsored Ad

Hashize amezi macye hamenyekanye inkuru ko Safi Madiba yigobotoye ku itsinda rya Urban Boys bahoze bakorana aho yavuze ko yayivuyemo kubera ko icyerekezo cyabo bihaye gihabanye n’icyo we ashaka ,aho yahise yiyemeza gukora umuziki ku giti cye .

Nyuma yuku gutandukana havuzwe inkuru nyinshi zaganishaga ku mubano wihariye wa Safi na Nizzo ko bari abantu batumvikanaga kuva cyera ,haje no kuvugwa ko uyu musore Nizzo yigeze gukubita ingumi Safi ku mpamvu zitamenyekanye gusa iyi nkuru ntiyahawe intebe.

Mu kiganiro Nizzo aherutse kugirana n’Isimbi yavuze mo kuri ubu atakifuza kugirana umubano wihariye na Safi Madiba bahoze baririmbana aho yahamije ko no kubona inkuru zimuvugwaho ko bitamushimisha .

Yagize ati” Mbaye nk’umunyakuri muri rusange nuko mba nanze kugusuzugura(abwira umunyamakuru) ariko nta nubwo mba nshaka guhura n’inkuru zimuvugaho cyangwa ngo umuntu amumbaze uko niko kuri”.

Nizzo Kaboss ntiyerura ngo avuge ukuri impamvu atabasha kuvuga izina Safi mu kanwa ke nyamara ritagoye kurivuga gusa akomeza avugako bitamushobokera kuvuga iryo zina magingo aya.

Ati”Nukuri kose si kwiza ariko biragoye kuvuga izina rye buriya ninjye uz’impamvu nicyo kintu navuga kandi umbabarire ubinyubahire ”.

Ikigaragaza ko umubano wabo wajemo agatotsi wongeye kubura umutwe nyuma yuko Humble akoze ubukwe ntatumire mugenzi we Safi kandi mu bukwe bwe yaramutumiye aho Safi yavuze ko kuba ataramutumiye ari igihombo cye kuko ngo yari no kumuririmbira ka ‘Kimwe Kimwe’ iyo ngo akaba ari inkunga yari kuba amuteye nk’umuhanzi baririmbanye mu itsinda rimwe gusa kugera magingo aya Humble ntacyo arabivugaho.

Twakwibutsa ko Urban Boys yatangiye igizwe n’abahanzi 4 nyuma umwe akaza kuvamo ,kubera ubushake bwe , nyuma bagakomeza umuziki wabo kugera ubwo bageze mu mujyi wa Kigali muri uyu mwaka wa 2018 nibwo hongeye kumvikana inkuru ivuga ko Safi Madiba yasezeye magingo aya itsinda rigizwe n’abahanzi babiri aribo Humble Jizzp na Nizzo Kaboss.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa