skol
fortebet

Nizzo yagize icyo yisabira Safi Madiba yigeze gutera igipfunsi mu jisho akamuvusha amaraso

Yanditswe: Monday 15, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Nizzo yavuze ko Safi abishatse bashobora guhura bagasuhuzanya ndetse bagasangira kuko ubu ntarwango amufitiye kandi ko kuri ubu bakuze batakiri abana.

Sponsored Ad

Mu myaka yashize nibwo humvikanaga intonganya mu itsinda rya Urban Boys aho byavugwaga ko Safi na Nizzo badacana uwaka, Ibi byaje kwaguka kugera ubwo aba basore babiri bahuriraga mu bikorwa bigize itsinda ndetse no kuririmba gusa ntihamenyekane ikihishe hagati yabo.

Mu gihe Safi yakoraga ubukwe na Judith yahaye ubutumire Humble niyabuha Nizzo , ibi nabyo byahise byerekana umubano bafitanye hagati yabo , ari naho Nizzo yahise avuga ko kuba ataratumiwe mu bukwe bwa mugenzi we Safi aruko Atari akenewe kandi ko kuba ataramutumiwe ari ubushake bwe bdetse akomeza kubwira itangazamakuru ko ryamubariza Safi impamvu atamutumiye mu bukwe bwe .

Safi wirinze kugira icyo abivugaho byarangiye asezeye ku mugaragaro ko atakibarizwa mu itsinda rya Urban Boys kubera ko ntacyerekezo bafite ndetse yiyemeza gukora umuziki ku giti cye bityo Urban Boys isigarwamo na Humble ndetse na Nizzo Kaboss .

Mu minsi yashize ku mbuga nkoranyambaga nibwo hakwirakwijwe ifoto igaragaza umuyobozi wa The Mane ari kumwe na Urban Boys aho bamwe bavuze ko Urban Boys ishobora kuba igiye gusinya muri The Mane gusa aya makuru yamaganiwe kure n’umukuru wa The Mane ariwe Bad Rama avuga ko basinyanye amasezerano y’imikoranire hagati ya Urban Boys ndetse na The Mane.

Nyuma y’ibi byose nibwo twashatse kumenya uko umubano wa Nizzo na Safi uhagaze magingo aya maze Nizzo avuga ko kuri ubu ubwo bagiye gukorana byose bizashira.

Yagize ati “ Njyewe ku giti cyanjye sindahura nawe gusa na rwango mufitiye abishatse twahura tugasuhuzanya ,tukanasangira kuko ntarwango mufiteye rwose [ hano yashakaga kwerekana ko Safi abishatse bahura bagasuhuzanya bakanasangira.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa