skol
fortebet

Nizzo yahakanye ko umukunzi we uba mu Busuwisi yaje kumusura-AMAFOTO

Yanditswe: Friday 20, Oct 2017

Sponsored Ad

Nshimiyimana Muhamed wiyeguriye nka Nizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boyz rimaze imyaka icumi rikora muzika, yahakanye yivuye inyuma ko umukunzi we uba mu Busuwisi yaje mu kumusura mu Rwanda nk’uko byari byatangajwe.
Atangaje ibi nyuma y’iminsi ibiri bitangajwe ko umukobwa witwa Nisingizwe Solange, ubusanzwe uba mu Busuwisi uri mu rukundo na Nizzo Kaboss yaje kumusura byavugwaga ko yageze mu Rwanda kuwa mbere w’iki cyumweru.
Mu kiganiro na Isango Star cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 (...)

Sponsored Ad

Nshimiyimana Muhamed wiyeguriye nka Nizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boyz rimaze imyaka icumi rikora muzika, yahakanye yivuye inyuma ko umukunzi we uba mu Busuwisi yaje mu kumusura mu Rwanda nk’uko byari byatangajwe.

Atangaje ibi nyuma y’iminsi ibiri bitangajwe ko umukobwa witwa Nisingizwe Solange, ubusanzwe uba mu Busuwisi uri mu rukundo na Nizzo Kaboss yaje kumusura byavugwaga ko yageze mu Rwanda kuwa mbere w’iki cyumweru.

Mu kiganiro na Isango Star cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2017, Nizzo yahamije ko umugore we atari mu Rwanda ariko ko mu minsi ya vuba ashobora kuza.

Yakomeje avuga ko nagera mu Rwanda azabimenyesha abakunzi be, aseka cyane Nizzo, yagize ati “ Ntawuhara aracyari hanze y’igihugu [Mu Busuwisi]… Umunsi yaje muzabimenyeshwa.”

Nizzo afite umukunzi yahishe itangazamakuru witwa Nisingizwe Solange uba mu Busuwisi, yakundanye na Solange nyuma yo gutandukana na Umulisa Yvette wigaga mu Bushinwa .

Nizzo ari kumwe na Bijoux wari wanagize isabukuru y’amavuko
Hari amakuru avuga ko ubwo Nizzo yakundanaga na Yvette yanaterataga uyu Solange usanzwe ari umucuruzi ukomeye mu Busuwisi.Ngo nyuma y’igihe bamaze bakundana mu ibanga rikomeye bashobora kurushinga bakabana nk’umugabo n’umugore.

Mu minsi ishize havuzwe umwuka mubi hagati ya Nizzo n’umukunzi we nyuma y’uko hasohotse amafoto y’uyu musore ari kumwe n’undi mukobwa witwa witwa Bijoux, uwo nawe akaba yarahoze akundana na Safi.Ni mu gihe Nizzo asobanura ko ari ‘Inshuti ye bisanzwe kandi ko baganira nk;umuntu yamenye.”

Uyu mukobwa Nizzo avuga ko ari "Umugore" ngo ntaragera mu Rwanda
Ubwo Safi yarushingaga na Niyonizera Judithe,Nizzo ntiyari mu bukwe ahubwo yari mu isabukuru y’uyu mukobwa Bijoux aho banafatanyije gukata umutsima. Uyu Bijoux ni umukobwa w’umukire akaba akora akazi agira ubwiru mu mujyi wa Dubai.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa