skol
fortebet

Nizzo yavuze ku mwana bivugwa ko yabyaye mu gasozi akicwa n’inzara

Yanditswe: Saturday 21, Oct 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Nshimiyimana Muhammed wamamaye nka Nizzo avuga ko nta mwana yabyaye mu gasozi nk’uko bivugwa, ngo abahanzi barabeshyerwa bakanagerekwaho ibyo batigeze bakora cyangwa batekerejeho.
Kaboss aravuga ibi mu gihe mu cyumweru gishije umukobwa witwa Clemence Uwase yatangaje ko yabyaranye na Nizzo umwana uherutse kwitaba Imana azize kutitabwaho no kuba yarakuze Nyina ari mu buzima bubi.
Uyu Clemence asanzwe ari umuturage mu Karere ka Rubavu ku Gisenyi, yakunze kugaruka mu itangazamakuru (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Nshimiyimana Muhammed wamamaye nka Nizzo avuga ko nta mwana yabyaye mu gasozi nk’uko bivugwa, ngo abahanzi barabeshyerwa bakanagerekwaho ibyo batigeze bakora cyangwa batekerejeho.

Kaboss aravuga ibi mu gihe mu cyumweru gishije umukobwa witwa Clemence Uwase yatangaje ko yabyaranye na Nizzo umwana uherutse kwitaba Imana azize kutitabwaho no kuba yarakuze Nyina ari mu buzima bubi.

Uyu Clemence asanzwe ari umuturage mu Karere ka Rubavu ku Gisenyi, yakunze kugaruka mu itangazamakuru avuga ko yagiye ajya i Kigali gushaka Nizzo kugirango bumvikane kuburyo bwo kurera uyu mwana ariko biranga kugeza yitabye Imana.

Uwase Clemence yahamyaga ko yabyaranye na Nizzo
Uyu mwana w’umuhungu yitabye Imana nyuma yo kumara igihe kinini arwaye Nyina abura ubushobozi bwo kujya kwa muganga kubera kutagira mituweli ndetse n’ibitaro bya Gisenyi byanditse ibinini bigomba guhabwa uyu mwana ariko nyina abura ubushobozi bwo kugura iyo miti.

Nizzo mu Kiganiro yahaye Isango Star kuwa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2017 yatangaje ko nta mwana yigeze abyarana na Clemence nk’uko byakunze kuvugwa.Avuga ko nta nshingano yirengagije zo kurera uyu mwana kuko atari we.

Uyu muhanzi yahamije ko akurikije ibikomeje kumuvugwaho ashobora kuzajya agereranwa n’umuhanzi Michael Jackson wavuzweho kubyara abana benshi mu gasozi.Yagize ati” Umenya ngiye kuzaba Jackson wo mu Rwanda, abahanzi barabeshyera, Ni icyo navuga.”

Ni igisubizo gisa neza n’icyo yatanze mu 2016 ubwo yabazwaga ibijyanye n’uyu mwana wari ukomeje kuzengurutswa mu itangazamakuru bivugwa ko ari uwa Nizzo.

Nizzo yamaganira kure ko yabyaye mu gasozi
Umubyeyi w’uyu mukobwa wabyaranye na Nizzo yavuze ko nawe iby’umukobwa we atabizi kuko yabwiwe n’abaturanyi ko umukobwa we yabyaranye n’umuhanzi ubarizwa i Kigali.

Nizzo ahakanye ibi mu gihe hari amakuru UMURYANGO wamenyesha ashimangira ko yohereje ubufasha muri uyu muryango mu gihe nawe yitegura kwerekezayo mu minsi ya vuba.

Uwase Clemance yasezeye bwa nyuma ku mwana we/Photo:Igihe

Ibitekerezo

  • Umwemere Sha Ntanduru Ivungira Ubusakumusozi

    Umwemere Sha Ntanduru Ivungira Ubusakumusozi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa