skol
fortebet

Nizzo yibasiwe bikomeye n’abafana bamushinja kwihakana umwana kugeza ashizemo umwuka-AMAFOTO

Yanditswe: Tuesday 17, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Nizzo Muhamed umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Urban boys yibasiwe n’abafana cyane nyuma y’ifoto yashyize hanze aho bamwe bamushinje gutererana umwana bivugwa ko yabyaye i Rubavu kugeza ashizemo umwuka habuze amafaranga yo kumujyana kwa muganga.
Umwana uri mu kigero cy’imyaka ibiri bivugwa ko Nizzo yabyaye i Rubavu akamwihakana aheruka kwitaba Imana ku italiki ya 13 Z’uku kwezi ndetse nyina w’uyu mwana avuga ko yazize kubura mutuelle ngo avuzwe neza kandi ko yasabye Nizzo kumuha (...)

Sponsored Ad

Nizzo Muhamed umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Urban boys yibasiwe n’abafana cyane nyuma y’ifoto yashyize hanze aho bamwe bamushinje gutererana umwana bivugwa ko yabyaye i Rubavu kugeza ashizemo umwuka habuze amafaranga yo kumujyana kwa muganga.

Umwana uri mu kigero cy’imyaka ibiri bivugwa ko Nizzo yabyaye i Rubavu akamwihakana aheruka kwitaba Imana ku italiki ya 13 Z’uku kwezi ndetse nyina w’uyu mwana avuga ko yazize kubura mutuelle ngo avuzwe neza kandi ko yasabye Nizzo kumuha ubufasha ngo uyu mwana avuzwe akamwamaganira kure.

Nizzo yashyize ku rukuta rwe rwa instagram ifoto yandikaho n’amagambo agira ati " Imana niyo ibizi " Ibi byatumye bamwe mu bafana bamunenga cyane bavuga ko nta kigenda cye kuba yarihakanye amaraso ye.Gusa hari abandi bamukomeje ndetse bamwereka ko bari kumwe kandi ko bamukunda cyane.

Uyu twashyize ubutumwa bwe mu kaziga yagize ati " Byaba bibabaje wivugisha utyo .ukaba utaritaye kumwana wabyaye kugeza apfuye .bibaye arukuri waba wararitswemo na sekibi .nawe imitsi yazaguha ikigwa .imana ikube hafi Muhammed we ".

Hari uwanenze Nizzo agira ati " GS kok nimba aribyo ukaba warihakanye amaraso yawe NGO nuko iri umustr byaba bibabje pe wabanza ugasab imana imbabazi ukabona gukomez nibindi ".

Undi yunzemo ati " Bibaye aribyo wazasaba imana imbabazi kuko niwatera imbere warihakanye amaraso yawe "

Gusa n’ubwo bamwe mu bafana bakomeje kwibasira Nizzo we arabihakana akavuga ko uriya mwana witabye Imana atari uwe ndetse ko yatunguwe no kubyumva.

Ibitekerezo

  • Nizo nimba aribyo uri feck kbs gt wihakana amaraso yawe koko ark ntanubwo bakubeshyra umv njyagusaba imbabazi umuryango ndetse nimana

    NIYO ATARIKUBA ARI UWAWE WASHOBORAGA KUMUHA AMAFARANGA YO KUMUVUZA.JYA UTEKEREZA KURE WANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa