skol
fortebet

Njuga yise Mutoni Assia Indaya none na RIB yabijemo[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 12, May 2019

Sponsored Ad

skol

Muri iyi minsi abakikinnyi ba Filime Mutoni Asiah na Njuga ntibari gucana uwaka, aba bakinnyi byatangiye bashinjanya gutukana, nyuma yuko bifashe indi ntera kuri ubu biyambaje ubugenzacyaha ngo bubafashe gukemura ikibazo nkuko bigaragara mu mpapuro zihamagaza Ngabo Leon wamamaye nka Njuga wasabwaga kwitaba ubugenzacyaha.

Sponsored Ad

Nkuko bigaragara muri uru rwandiko ruhamagaza Njuga mu Bugenzacyaha yasabwaga kuba yitabye urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Gikondo kuri uyu wa Kane tariki 9 Gicurasi 2019.

Njuga yatangarije Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko yatangaje ko yitabye urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB azi ko agiye kuburana kuba yarasebeje Asiah icyakora ngo yatunguwe nuko yasanze ashinjwa kuba yaramwibye. Mu kwiregura yerekanye ukuri kwe bityo baramurekura bamumenyesha ko azitaba mu minsi mike.

RIB nyuma yo kumva ikirego cya Mutoni Asiah yahamagaje Ngabo Leon wamamaye nka Njuga, uhamya ko yanitabye agasanga aregwa ubujura

Ngabo Leon yagize ati: ” Urumva nahagurutse nzi ko ngiye kubazwa kumusebya ariko natunguwe no kugerayo nsanga ngiye kubazwa ubujura bw’imyenda, inkweto, na telefone n’ibindi ngo namwibye iwe. Urumva icyakurikiyeho ni ukwisobanura basanze ndengana barandekura gusa bamenyesha ko bazampamagara mu minsi iri imbere.”

Aba bakinnyi ba Cinema batangiye gushyamirana mu minsi ishize aho batangiye guterana amagambo aho Leon ahamya ko Asia yamwise umujura maze nawe kugirango amwihimureho akamwita indaya.

Ku ruhande rwa Asiah Mutoni we yatangaje ko nta kintu na kimwe ashaka kuvuga ku kibazo cye na Njuga cyane ko cyamaze kujya mu buyobozi bityo ubutabera bukaba aribwo buzagaragaza ikibazo nyiri izina bafitanye.


Ibitekerezo

  • kuki muniga Comment zibatunga urutoki?? Ese mubona amafoto mwashyize kuro iyi nkuru ajyanye nayo ,? cg uwayanditse yahogojwe n’uyu mu mama??

    kuki muniga Comment zibatunga urutoki?? Ese mubona amafoto mwashyize kuro iyi nkuru ajyanye nayo ,? cg uwayanditse yahogojwe n’uyu mu mama??

    Hagati yabo babiri ninde yagiriwe icyaha?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa