skol
fortebet

Nkaka wamamaye muri Filimi nyarwanda agiye kurongora umukobwa utandukanye n’uwo aherutse kwambika impeta[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 24, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Gakwaya Celestin wamamaye nka Nkaka muri sinema nyarwanda yashyize hanze integuza y’ubukwe n’undi mukobwa utandukanye n’uwo yari aherutse kwambika impeta.

Sponsored Ad

mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020 nibwo Gakwaya Celestin yatunguye umukobwa bakundanaga witwa Rudasingwa Daniella amwambika impeta y’urukundo amusaba ko babana imbere y’inshuti zabo.

Gakwaya Celestin wamamaye nka Nkaka muri sinema nyarwanda yashyize hanze integuza y’ubukwe n’undi mukobwa utandukanye n’uwo yari aherutse kwambika impeta.

Icyo gihe Gakwaya yagaragaje ibyishimo bidasanzwe agira ati “Uyu munsi umutesi utetera umukunda akitwa inzobe idahanda isobetse inzobe inyoye, tetero ryiza akitwa rucyerereza bagenzi bagahusha icyerecyezo barangajwe n’ubwiza bwe, ati ‘yego ndabyemeye’. Nanjye nti ‘mbaye umunyamahirwe yo kwitwa umukunzi n’umwari mwiza nyir’uburanga buhebuje.”

Nyuma y’amezi atandatu gusa asabye Rudasingwa Daniella kumubera umugore, Gakwaya Celestin yashyize hanze integuza y’ubukwe n’undi mukobwa witwa Moreen Umutesi, bukazaba tariki 12 Ukuboza 2020.

Bayigana Daniella wari warambitswe impeta nka Nkaka, yaherukaga gukina muri filime nshya y’uyu mugabo yitwa “Ijuru Tuvuga”.

Gakwaya agiye gukora ubukwe na Moreen

Uyu mugabo w’imyaka 43 agiye gushaka Mutesi Moreen nyuma yo gutandukana n’umugore wa mbere banabyaranye abana babiri.

Nyuma y’amezi atandatu gusa asabye Rudasingwa Daniella kumubera umugore, Gakwaya Celestin yashyize hanze integuza y’ubukwe n’undi mukobwa witwa Moreen Umutesi

Gakwaya Celestin ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda. Yamenyekanye muri “Serwakira”, “Rwasa” n’izindi. Agaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye nka “Warampishe” ya Aline Gahongayire, ‘Nturi Wenyine” ya Israel Mbonyi n’izindi.

Ikintu azwiho cyane muri sinema ni uko akunda gukina agaragara nk’umuntu w’umugome.

Ubwo Gakwaya yateraga ivi yari yatumiye inshuti n’abavandimwe ngo abereke umukobwa yari agiye kubana nawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa