skol
fortebet

Noneho mu buryo bweruye Teta Sandra yagaragaje urukundo akundanamo n’umuhanzi wo muri Uganda ’Weasel’[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 14, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Inkuru z’urukundo rwa Teta Sandra na Weasel zari zimaze iminsi zivugwa mu binyamakuru bya Uganda ari naho uyu mukobwa w’Umunyarwakanzi asigaye atuye ariko bombi bakirinda kugira icyo babitangazaho.

Sponsored Ad

Kuri ubungubu Teta Sandra yifurije isabukuru nziza y’amavuko Weasel avuga ko acishwa bugufi no kuba amufite, Weasel na we mu kumushimira yanditse agira ati “urakoze rukundo rwanjye.” Undi nawe ati “Nawe rukundo.”

Teta abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasutse amarangamutima ye kuri Weasel abinyujije mu butumwa burebure yanditse yifuriza uyu musore isabukuru nziza ,yerekanye ko akunda uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu gihugu cya Uganda.

“Ntukabare imyaka, ha agaciro ubuzima ubayemo, uyu mwaka uzakubere uw’ikirenga kurenza uko wari uri, reka uzakubere uw’imigisha ituruka k’uwiteka. Uzakubere uw’ubutsinzi kurenza uko byigeze kandi uzakubere uwo gukundwa n’abantu bawe.”

Yasoje agira ati “Weasel Manizo ugire isabukuru nziza, ncishwa bugufi no kuba ngufite mu buzima bwanjye.”

Mu bihe bitandukanye mu ntangiro z’uyu mwaka nibwo umubano wihariye wa Teta Sandra na Weasel watangiye kugaragara, akenshi bagasohokana ndetse Teta aherutse no kwitabira isabukuru y’amavuko ya Jose Chameleone uvukana n’uyu muhanzi.

Teta Sandra wabaye igisonga cya kabiri cya Miss wicyahoze ari SFB 2011 ubu yabaye CBE , yamenyekanye cyane mu Rwanda mu bikorwa byo guregura ibitaramo bihuza imbaga birimo ibyahuzaga abantu bambaye imyenda itukura.

Inkuru y’urukundo rwa Teta na Weasel yatangiye kuvugwa muri Gashyantare 2019, ubwo ibinyamakuru byo muri Uganda byatangazaga ko bari mu rukundo ndetse ko Teta atwitiye Weasel.

Ibitekerezo

  • abonye wo bakundana nizereko yatangiye gufata yayindi igabanya ubukana si non ntamara 2 ariko abangavu bacu cash izabata kugasi pe umuntu yiyahura areba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa