skol
fortebet

Noriella umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2018 yashyize hanze umusore bari mu rukundo

Yanditswe: Thursday 06, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Ishimwe Noriella wari uri mu bakobwa 15 bahataniye ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2018, ari mu rukundo n’umusore baherutse no kubishimangira ubwabo.

Sponsored Ad

Ishimwe Noriella w’imyaka 18 yari mu bakobwa 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, ariko ntabwo yabashije kugira ikamba na rimwe yegukana mu yatanzwe icyo gihe. Ubu ari mu rukundo n’umusore witwa Felix bamaranye igihe dore ko batangiye kubigaragaza cyane ubwo uyu mukobwa yari mu bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018.

Kuri profile ya Instagram y’uyu mukobwa hariho ifoto ye n’uyu musore yihebeye, ndetse anaherutse kumushyira ku rukuta rwe bari kumwe abiherekesha izina rya ‘Nolix’ biri mu mbundo y’amazina yabo bombi ‘Noriella na Felix’ ashyiraho n’udutima tubiri.

Icyo gihe uyu musore yatanze igitekerezo avuga ko uyu mukobwa yihebeye ari we buzima buzira umuze butumye abayeho nta ntugunda muri iki gihe.

Yagize ati”Ntabwo uzigera ubura urukundo rwanjye kubera ko wamaze kuba ubuzima bwanjye buzira umuze .” Noriella na we yahise amubwira ko yamaze kumwiyegurira.

Ishimwe Noriella, yize i Butare kuri ENDP Karubanda mu ishami rya MEG[Mathematics, Economics na Geography] gusa ahorana indoto zo kuzaba Minisitiri w’umuco na siporo w’u Rwanda. Mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda yari yatorewe mu Ntara y’Amajyepfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa