skol
fortebet

Nshobora kuzaba Nyampinga w’ isi nk’uko ntari nzi neza ko nzaba Miss Rwanda - Iradukunda Liliane

Yanditswe: Friday 30, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Iradukunda Liliane yatangeje ko ashobora kuzaba Nyampinga w’ isi nkuko atari yizeye neza ko yaba Miss Rwanda 2018 kuzagaruka mu Rwanda yambaye ikamba rya Miss World 2018.
Iradukunda Liliane uherutse kuba Nyampinga w’u Rwanda 2018 yizeye ko amahirwe yahawe yo kuzaserukira igihugu mu irushanwa ry’ubwiza ku rwego rw’Isi azayabyaza umusaruro agatahana ikamba.
Ibi yabitangaje nyuma yuko habura iminsi micye ngo irushanwa rya Nyampinga w’ isi habura igihe gito ngo ritangire mu gihe rizabera mu (...)

Sponsored Ad

Iradukunda Liliane yatangeje ko ashobora kuzaba Nyampinga w’ isi nkuko atari yizeye neza ko yaba Miss Rwanda 2018 kuzagaruka mu Rwanda yambaye ikamba rya Miss World 2018.

Iradukunda Liliane uherutse kuba Nyampinga w’u Rwanda 2018 yizeye ko amahirwe yahawe yo kuzaserukira igihugu mu irushanwa ry’ubwiza ku rwego rw’Isi azayabyaza umusaruro agatahana ikamba.

Ibi yabitangaje nyuma yuko habura iminsi micye ngo irushanwa rya Nyampinga w’ isi habura igihe gito ngo ritangire mu gihe rizabera mu gihugu cy’ ubushinwa aho rizitabwira n’abakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye 120 mu gihe umwaka ushize bari 130 harimo n’Umunyarwandakazi Iradukunda Elsa wabaye nyampinga w’ u Rwanda 2017.

Mu Kiganiro na Iradukunda Liliane yavuze ko ashobora kuzaba Nyampinga w’ isi nk’uko atarazi neza ko nyaba Miss Rwanda 2018.

Yagize Ati “Nditeguye kandi nizeye neza ko nabishobora. Nshobora kuzaba Nyampinga w’Isi, ni nk’uko ntari nzi neza ko umunsi umwe nshobora kuba Nyampinga w’u Rwanda.”

Abajijwe icyo ashingiraho avugako ko ashobora kuzatwara ikamba yasubije ko umwiherero bagiyemo n’abakobwa bagenzi be wamwigishije byinshi birimo kwigirira icyizere.

Yagize ati “Ni ukwigirira icyizere. batwigishije kwigirira icyizere mu mwiherero wa Miss Rwanda. Ugomba gushyira icyizere imbere nubwo waba ufite ibiguteye ubwoba.”

Iyi n’ inshuro ya Gatanu u Rwanda rwitabiriye i rushanwa rya Miss World aho rizabera ku gihugu cy’ ubushinwa gusa kugera magingo aya ntiharatangazwa igihe mu gihe abashinzwe gutegura iri rushwanwa bavuze ko bizatangazwa mu gihe cya vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa