skol
fortebet

Nta wundi muntu wemerewe kugera aho Theo Bosebabireba arwariye -IJWI

Yanditswe: Friday 02, Feb 2018

Sponsored Ad

Mp Jesus uri gukurikiranira hafi ubuzima bwa Theo Bosebabire yanyomoje amakuru avuga ko uyu muhanzi Uwiringiyimana Theogene urwariye mu gihugu cya Uganda nyuma yo gukubitwa n’abagizi ba nabi yashizemo umwuka, avuga ko aho arwariye nta wundi muntu wemerewe kuhagera uretse we gusa. Ngo abakeneye kugera aho arwariye ni benshi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 1 Gashyantare nibwo ku rubuga rwa Facebook hakwirakwijwe ifoto iherekejwe n’amagambo agaragaza ko umuhanzi Theo Bosebabire (...)

Sponsored Ad

Mp Jesus uri gukurikiranira hafi ubuzima bwa Theo Bosebabire yanyomoje amakuru avuga ko uyu muhanzi Uwiringiyimana Theogene urwariye mu gihugu cya Uganda nyuma yo gukubitwa n’abagizi ba nabi yashizemo umwuka, avuga ko aho arwariye nta wundi muntu wemerewe kuhagera uretse we gusa. Ngo abakeneye kugera aho arwariye ni benshi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 1 Gashyantare nibwo ku rubuga rwa Facebook hakwirakwijwe ifoto iherekejwe n’amagambo agaragaza ko umuhanzi Theo Bosebabire yamaze kwitaba Imana yaguye mu bitaro arwariyemo.

Mu kiganiro na Mp Jesus yahaye itangazamakuru yavuze ko Theo Bosebabireba atangiye koroherwa ndetse ko amakuru yavuzwe ko yitabye Imana nawe yayamenye gusa ngo ni ibihuha. Mp Jesus yongeyeho ko Bosebabireba aho arwariye nta wundi muntu wemere kuhagera kuko polisi ikiri mu iperereza.

Yagize ati ”Ukuri ni uko nta wundi muntu wemerewe kugera kuri Theo ndetse nta n’uramugeraho ureste njyewe kuko twanze ko nta wundi muntu umugeraho kubera ikibazo cy’umutekeno no kumenya ababikoze.

Yakomeje agira ati "Maze ku Recievinga( Kwakira) amatelefone nka 30 ariko twaranze, ninjye umufite ninjye uzi aho ari. Ayo makuru rero nanjye sinzi uburyo nyabonye nanjye abantu bampamagara ari benshi cyane babimbwira ariko ubwire abantu ko ataribyo pee”.


Theo Bosebabireba arimo koroherwa

Polisi ya Uganda iracyari mu iperereza mu gushaka abagizi ba nabi bagiriye nabi Theo Bosebabireba.

Uyu mugabo yakubiswe bikomeye mu ijoro ryo kuwa 28 Mutarama muri uyu mwaka ubwo yavaga mu gitaramo yari yatumiwemo mu gace kitwa Masanafu mu mujyi wa Kampala atashye.

Ibitekerezo

  • yewe theo nawe araryandits, wasanga nawe baramuhondeye mukabari

    yewe theo nawe araryandits, wasanga nawe baramuhondeye mukabari

    Uwiteka amurinde amwongerere iminsi yokubaho amukure mububabare arimo amen

    Kubera iki ariwe wenyine wemerewe kugera aho arwariye?, nta muryango afite c??, nawo urahejwe gusura uwano c???, mwagiye mureka kubeshya abantu???.

    JEAN CLAUDE

    Theo se azaza mu Rwanda ryari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa