skol
fortebet

Ntibisanzwe : Umusore yakoze ku bibero by’ inkumi yambaye impenure acibwa amande

Yanditswe: Wednesday 16, May 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y’ umusore wakoze ku bibero by’ umukobwa muri bisi ahita acibwa amande y’ ibihumbi 20,000 by’amashiringi.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Gicurasi 2018 , umusore utatangajwe amazina ye utuye muri Uganda ubwo yinjiraga mu imodoka yavaga i Kampala mu mujyi yerekeza Entebbe yahuye n’ uruva gusenya ubwo umukobwa yinjiraga mu imodoka ya tagisi yambaye ijipo ngufi cyane kubera umubyigano w’abantu ngo uyu mukobwa yatangiye kwitsirita ku musore.

Umusore bitewe nuko uyu mukobwa yari yambaye akajipo gato kandi kagaragaza ibibero byatumye amufata ku bibero umukobwa nawe aramureka .

Mu gihe bari bagiye kugera Entebbe aho bisi zihagarara umukobwa yavugije induru muri bisi avuga ko uyu musore adashobora gusohoka atamwishyuye kubera ko yamufatiye ku bibero .

Umusore ngo yishwe n’isoni niko kubwira umukobwa ko yatuza bakumvikana , umusore yavanyemo ikofi amuha inote y’ ibihumbi 20,000 by’amashiringi ya Uganda umukobwa ahita asohoka mu imodoka abantu barumirwa .

Src: Bukedde

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa