skol
fortebet

Nyakwigendera Mowzey Radio umaze umwaka urenga yitabye Imana yahawe igihembo

Yanditswe: Monday 25, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Nyakwigendera Mowzey Radio umaze umwaka urenga yitabye Imana yegukanye igihembo cy’umuhanzi waririmbye indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwiza ndetse n’itsinda yahozemo rya Good Lyfe ryegukana igihembo xy’ishimwe.

Sponsored Ad

Itsinda rya Good Life ryo muri Uganda ryashimiwe mu bihembo bya Zzina Awards, Weasel yunamira mugenzi we Mowzey Radio bahoze bafatanyiriza hamwe guteza imbere ibikorwa byabo bya muzika bahuriye hamwe muri iri tsinda.

Ibi bihembo bya Zzina bitangwa na Radiyo yitwa Galaxy FM bigamije gushimira abahanzi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye. Ababitegura batanga igikombe kidahatanirwa mu rwego rwo gushimira umuhanzi umaze igihe mu muziki kandi ufite ibigwi.

Iki gihembo cy’umunyabigwi cyahawe itsinda rya Good Life ryari rigizwe na Radio witabye Imana mu mwaka ushize na Weasel usigaye.

Indirimbo yitwa Tambula Nange ya Radio nayo yahembwe nk’irimo ubutumwa bwiza.

Douglas Sseguya Mayanja [Weasel] wakiriye ibi bihembo, yagaragaje ko yishimye, ariko mu magambo ye yitsa kuri Mowzey Radio batangiranye urugendo rwa muzika, bakaba babonye iki gihembo atakiriho.

Yagize ati “Muvandimwe Radio turacyatsinda, turagukumbuye. Kugeza igihe tuzongera kubonanira umurage wawe wasize uzahoraho.”

Itsinda rya Good Life ryahawe igihembo cy’umunyabigwi

Mu 2017 aba bagabo bari bizihije isabukuru y’imyaka 10 bamaze mu muziki kandi bari ku isonga. Muri iki gihe bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe banegukana ibihembo bitandukanye muri Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa