skol
fortebet

Nyamirambo : Ikiyobyabwenge cya mugo cyahawe izina rya Trump ngo uwakinyoye aba asigaje urupfu

Yanditswe: Tuesday 15, May 2018

Sponsored Ad

skol

Bamwe mu mubasore batuye mu gace ka Biryogo gaherereye ahazwi nk’ inyamirambo bavuze ko ikiyobyabwenge cyitwa ‘Mugo’ kimaze kwangiza urubyiruko rwinshi ku buryo hari n’abana bamaze gucibwa n’ababyeyi babo bitewe n’ingeso batangiye kwadukana zirimo ubujura,umwanda,urugomo,kwibagirwa , ikirenze kuribyo nuko uwagikoresheje wese aba asigaje urupfu.

Sponsored Ad

Mu Rwanda hagiye havugwa ikoreshwa ry’ ikiyobyabwenge bitandukanye gusa kuri ubu bamwe batuye ahazwi nko mu biryogo barasaba Leta y’ u Rwanda ko yagira icyo ikora kuko iki kiyobyabwenge cya ‘Mugo ‘ kimaze kwangiza ubuzima bw’ urubyiruko kuko uwakinyweyeho wese nyuma y’amezi atatu aba atangiye guhindana kubera ububi bwacyo bityo no kukivaho burundu nabyo bikababere ingorabahizi mu gihe bo bavugako ntabundi buzima uba ugitegereje uretse urupfu.

Sibomama Saidi ufite imyaka 49 y’amavuko utuye mu Kagari ka gatare kamwe mutuzwiho gukoresha ibiyobyabwenge yavuze ko yaciye umwana we munzu nini kubera kokamwa niki kiyobyabwenge asigaye afata bimwe mu bikoresho byo mu inzu akajya kubigurisha kugirango abone amafaranga yo kugura Mugo .

Yagize ati “ Nibyo rwose Mugo muri aka gace imaze kwangiza urubyiruko rwinshi, ku buryo hari n’abana baciwe mu miryango yabo kubera kuyinywa; iyo babuze amafaranga yo kuyigura batangira kwiba ibikoresho byo munzu ntibatinye no gutaha bambaye ubusa rimwe na rimwe imyambaro bayigurishije .

Yongeyeho avuga ati “Tinya ariko ikiyobyabwenge umuntu anywa agahita ata ubwenge ku buryo ashaka kukwiba muri kurebana imbonankubone, yumva ko utari kumureba?

Umugabo witwa Ramoni Kota ndetse na Nizeyimana Hassan batanze ubuhamya bavugako bakoresha Mugo ndetse bavuga n’ ingaruka zayo

Ramoni Kota yavuze ko amaze igihe kingana n’imyaka 2 akoresha ikiyobyabwenge cya Mugo aho cyatumye akena cyane ndetse akandavura ugereranyije na mbere ataratangira kukinywa aho yari umusore mwiza ubyibushye gusa magingo yarahindanye ndetse anasabiriza .

Yagize ati “Ndi umugabo wubatse ariko nataye urugo rwanjye .ubajije abatuye i Nyamirambo yose wahabwa ubuhamya bwanjye. Nari umukire mfite miliyoni 26 kuri konti mfite inzu n’imdokoka ya ‘ Forano Sulambaye ‘ariko ibyo byose byashize mbinywamo Mugo none nsigaye nsabiriza .”

Nizeyimana Hassani atuye mu Kagali ka Gacyamo mu Murenge wa Nyarugenge aganira n’ Itangazamakuru yavuze ko afite imyaka 46 y’amavuko ariko akaba amaze imyaka 21 anywa Mugo ,yavuze ko bwa mbere anywa Mugo byaturutse ku kigare yagendanaga nacyo kuko hari igihe bajyaga kunywa inzoga gusa akabona bo baje bari ’ Fuli ‘bito byatumye atangira gushaka ikintu banywa kugirango nawe ajye akinywa amere nkako niko kwaduka Mugo .
Yagize ati “ Jye uko ninjiye mu kunywa Mugo byatewe n’ikigare nagendagamo.Abanzi barabizi nari umushoferi w’ikamyo njya hirya no hino ku isi,abo twagendanaga banyinjiza mu gukoresha Mugo gutyo.Nari umusore w’ibigango nkorera amafaranga menshi ariko nawe urabireba ntera benshi agahinda ku bw’ikiyobyabwenge nakoresheje byanshyize mu buzima bubi burenze.”

Bamwe mu bakoresha iki kiyobyabwenge bavuze zimwe mu ingaruka zo kunywa Mugo

Hassan yagize ati “ Mugo ni ikiyobyabwenge unywa mu gihe kingana n’ amezi 3 gusa ukaba wamaze guhindurwa nacyo kuko uba wumva utabaho utagikoresha ,ikindi nuko iki kiyobyabwenge gituma ugurisha buri kimwe cyose utunze kugirango nibura ubone amafaranga yo kugura Mugo kuko guhera ku mafaranga ibihumbi 2000frw ushobora kugura Mugo kugera ku bihumbi ijana ,ikindi nuko umuntu wese wayinyoye nyuma y’ iminota 5 gusa aba amaze kwibagirwa buri kimwe warugiye gukora urugero :[ kugura umugati ukawurambika ahantu mu gihe gito uhita ubyibagirwa ko wawuguze] , yakomeje yongeraho ko bitewe n’ uburyo gikoreshwamo bishobora kuviramo bamwe kurwara indwara zitandukanye zirimo agakoko gatera Sida kuko mu buryo bwo kunywa mugo hari abayitera mu inshinge kandi zigakoreshwa n’abantu barenga 6 bose bazitera .”

Ese Mugo iturukahe icuruzwa na bande?

Hassan yavuze ko Mugo ituruka mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda ndetse no mu bihugu by’ iburayi mu gihe icuruzwa n’abantu bakize.

Basoje basaba Leta y’ u Rwanda guhagurukira abacuruza ndetse n’abanywi ba mugo kuko imaze kwangiza urubyiruko.

Yagize ati “ Ndasaba Leta y’ u Rwanda guhagurukira abantu bose bacuruza iki kiyobyabwenge cya Mugo kuko kimaze kutumaraho urubyiruko kandi arirwo rwakubatse ejo heza hazaza ndetse nkangurira buri muntu wese kugendera kure Mugo kuko ukinyweyeho wese aba ategereje urupfu ntakindi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa