skol
fortebet

Nyampinga mushya wa Uganda yatunguye benshi kubera ibyokurya akunda ndetse n’Umunya Uganda umubera icyitegererezo

Yanditswe: Thursday 01, Aug 2019

Sponsored Ad

Nyampinga mushya wa Uganda,Oliver Nakakande w’imyaka 24 yatangaje ko ibyokurya akunda ari akawunga n’ibishyimbo ndetse aboneraho kwemeza ko umunya Uganda umubera icyitegererezo ari Bobi Wine n’umugore we.

Sponsored Ad

Nyampinga Nakakande wambitswe ikamba mu ijoro ryo kuwa 26 Nyakanga uyu mwaka,yatangarije ikinyamakuru Chimpreports ko mu byo kurya yikundira kawunga n’ibishyimbo ndetse ngo Bobi Wine uhanganye na perezida Museveni amubera icyitegererezo.

Ubwo umunyamakuru yamubazaga umunya Uganda afata nk’icyitegererezo,Nakakande yagize ati “Bobi Wine n’umugore we.Urugendo rwe ruramfasha cyane,ukuntu yavuye muri ghetto akaba icyamamare kandi akicisha bugufi.”

Nakakande abajijwe ibyokurya akunda yagize ati “Ni akawunga n’ibishyimbo.”

Uyu mukobwa yavuze ko mu myaka 5 afite inzozi zo kuzaba rwiyemezamirimo ukomeye ndetse akazaba afite ubucuruzi ku isi yose.

Oliver Nakakande ni bucura mu muryango w’abana 6.Yarezwe n’ababyeyi be bose gusa mama we yapfuye afite imyaka 18 y’amavuko.

Uyu mukobwa yari ageze mu mwaka wa 2 wa kaminuza aho yigaga muri Middlesex University Dubai yiga Marketing.

Nakakande yavuze ko akunda cyane umukinnyi wa Tennis,Serena Williams kubera ukuntu ashyira imbaraga mubyo akora,akabiha umwanya ndetse akagera kucyo ashaka cyose.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa