Nyampinga w’u Rwanda 2017 mu mwambaro wa ‘Bikini’ yerekanye ko azobereye umukino wo koga-AMAFOTO

Imyidagaduro   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 12 August 2017 Yasuwe: 8278

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2017 nibwo habaye irushanwa ryo koga ryiswe ‘Ndi nyampinga swimming Competition’ ryateguwe na Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, Miss Iradukunda Elsa.

Ni irushanwa ryahurije hamwe abakinnyi batandukanye basanzwe bazobereye muri uyu mukino ndetse na bamwe mu rubyiruko bakunda uyu mukino wo koga. Miss Elsa wari wambaye ‘Bikini’ yabanjirije abandi atangiza iri rushanwa yifuza ko ryazaba ngarukamwaka ryo koga.

Abitwaye neza bahembwe barimo n’abavandimwe be bane bari mu banyamahirwe batsinze, bambikwa imidari y’ishimwe. Byari mu rwego rwo gushishikariza abana b’abakobwa gukora siporo by’umwihariko iyo koga.

Muri iri rushanwa ryabereye muri Cercle Sportif, amakipe umunani asanzwe akina umukino wo koga yahataniye imidari y’ishimwe.

Abavandimwe bane ba Miss Elsa barimo abakobwa batatu n’umuhungu umwe bari mu batsindiye imidali.

REBA AMAFOTO:

Mu gutangiza iri rushanwa, Miss Rwanda 2017 na we yambaye ‘Bikini’ (imyenda yo kogana)
Aba bavandimwe ba Miss Elsa basanzwe bakina mu ikipe yogera kuri Cercle Sportif ari na yo Nyampinga w’u Rwanda akinamo.



Miss Iradukunda avuga ko ashoboa koga ahareshya na metero 100 na 200.

AMAFOTO:INYARWANDA

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    Ese nkubwo koko ibyo muvuga bitaribyo mubona bizabageza he koko? buriya iriya niyo wise bikini?

    3 months ago

Inzindi nkuru

Nyina wa Diamond yihanije abamucyurira ko yerekana abana ba Zari...

Umubyeyi w’umuhanzi Diamond Platnmuz wo mu gihugu cya Tanzaniya yihanije...
15 December 2017 Yasuwe: 159 0

Menya ikintu Priscillah yakoze akumva arasebye-IKIGANIRO

Umuhanzikazi Umuratwa Priscillah wamamaye nka Princess Priscillah yatangaje...
15 December 2017 Yasuwe: 204 0

Ama G yasezeranye n’umukunzi we –AMAFOTO

Umuraperi Hakizimana Amani wamamaye nka Ama G The Back yasezeranye imbere...
15 December 2017 Yasuwe: 282 0

Miss Aurore yavuze imyato Miss Elsa witegura gutanga ikamba

Miss Iradukunda Elsa w’imyaka 19 y’amavuko witegura gutanga ikamba muri...
14 December 2017 Yasuwe: 276 0

Andi MAFOTO mu gusaba no gukwa Elcy wakundanye na King James

Umukobwa witwa Elcy Ishimwe wavuzweho mu rukundo n’umuhanzi Ruhumuriza James...
14 December 2017 Yasuwe: 680 0

Humble yasezeye ku bafana be ajyanye n’umukunzi we muri Amerika

Umuririmbyi James Manzi uzwi nka Humble Jizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban...
14 December 2017 Yasuwe: 1791 0