skol
fortebet

Nyampinga w’u Rwanda 2017 yahuye na Paul Kagame n’umufasha we-AMAFOTO

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2017

Sponsored Ad

Iradukunda Elsa wagize Nyampinga w’u Rwanda 2017 yahuye na Paul Kagame uri kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi, ubwo bari mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2017.
Miss Iradukunda Elsa akunze kugaragara aherekeza umukandida Paul Kagame wtanzwe n’ishyaka FPR Inkotanyi, ahantu hanyuranye aba yagiye kwiyamamaza. Amafoto yafashwe agaragaza uyu mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko ari kumwe na Paul Kagame ndetse n’umufasha we, (...)

Sponsored Ad

Iradukunda Elsa wagize Nyampinga w’u Rwanda 2017 yahuye na Paul Kagame uri kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi, ubwo bari mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2017.

Miss Iradukunda Elsa akunze kugaragara aherekeza umukandida Paul Kagame wtanzwe n’ishyaka FPR Inkotanyi, ahantu hanyuranye aba yagiye kwiyamamaza. Amafoto yafashwe agaragaza uyu mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko ari kumwe na Paul Kagame ndetse n’umufasha we, Madamme Jeannette Kagame.

Mu butumwa Iradukunda Elsa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagrm yavuze ko byamurenze guhura n’Umukuru w’Umuryango RPF Inkotanyi, Paul Kagame.Ngo ni umugabo uri inyuma y’iterambere Igihugu kigezeho ariko by’umwihariko uwasubije agaciro abagore n’abakobwa.”

Yongeye kwandika ku ifoto ari kumwe na Madamme Jennette Kagame, Miss ati :”Ni iby’agaciro gakomeye guhura n’umufasha w’umukuru w’igihugu.”

Miss Rwanda Iradukunda Elsa yahuye na Ngarambe François umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi
Miss Iradukunda Elsa aganira na Perezida Kagame ndetse n’umufasha we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa