skol
fortebet

Miss Liliane na Shannitah bahaye u Rwanda ubutumwa bukomeye

Yanditswe: Monday 09, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Nyampinga w’ u Rwanda 2018 Iradukunda Liliane na Shanitah wabaye Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda bavuze ko impamvu twibuka ari uko dukeneye ko amateka yacu atasibangana mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku isi ndetse basaba n’urubyiruko kutagira ingengabitekerezo.
Nyampinga w’ u Rwanda mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda yavuze ko yifatanyije n’abanyarwanda bose muribi bihe byo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi yongeraho ko impamvu abanyarwanda bibuka ari ukugirango (...)

Sponsored Ad

Nyampinga w’ u Rwanda 2018 Iradukunda Liliane na Shanitah wabaye Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda bavuze ko impamvu twibuka ari uko dukeneye ko amateka yacu atasibangana mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku isi ndetse basaba n’urubyiruko kutagira ingengabitekerezo.

Nyampinga w’ u Rwanda mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda yavuze ko yifatanyije n’abanyarwanda bose muribi bihe byo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi yongeraho ko impamvu abanyarwanda bibuka ari ukugirango amateka igihugu cyaciyemo atakwibagirana haba hano mu Rwanda ndetse n’ahandi hose.

Yagize ati ”Impamvu twibuka ni ukugira ngo twibuke inzirakarengane zazize Jenoside mu 1994. Indi mpamvu ituma twibuka ni ukugira ngo amateka yacu atazibagirana haba mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku isi.”

Umunyana Shanitah wambitswe ikamba ry’ Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’ u Rwanda , yavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi Muri Mata 1994 ,ubu afite imyaka 18 y’amavuko yatangaje ko akangurira urubyiruko kutagira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Urubyiruko nababwira kutagira ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ingaruka zabo ha mbere babonye ibyavuyemo, bakumva ko turi abanyarwanda twese ndetse ntibarebe inyungu zabo gusa ahubwo barebe inyungu za rubanda nyamwinshi. Kuko ari byo bizadufasha kubaka ubumwe ndetse no guteza igihugu imbere, kuko ari bo ejo hazaza h’u Rwanda, bagasenyera umugozi umwe”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa