Nyampinga wa Peru 2019 yambuwe ikamba kubera kunywa agasinda cyane

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 March 2019 Yasuwe: 2024

Nyampinga w’igihugu cya Peru wa 2019, Anyella Grados w’imyaka 20, yambuwe iri Kamba nyuma yo kujya mu kirori,anywa inzoga arasinda ndetse afatwa amashusho ari kurukira muri hoteli.

Mu cyumweru gishize nibwo nyampinga wa Peru 2019 yagiye mu kabyiniro gaherereye mu majyaruguru y’iki gihugu,anywa inzoga nyinshi bimuviramo gusinda no kuruka imbere ya rubanda rumufata amashusho ruyakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mwana w’imyaka 20,yagaragaye yananiwe guhagarara yemye kubera inzoga nyinshi yari yanyoye,birangira yicaye ku gitanda cye araruka karahava.

Kuwa Gatatu w’iki Cyumweru nibwo uyu mukobwa yambuwe ikamba ryo guhagararira iki gihugu nyuma yo gutamazwa n’umusemburo yari yanyiye ku bwinshi.

Ukuriye ikigo gishinzwe gutegura irushanwa rya Miss Peru,Jessica Newton, yavuze ko nyampinga Anyella Grados yari afite inshingano zo kurinda umuco w’iki gihugu ntiyabibasha ariyo mpamvu adakwiriye guhagararira igihugu mu marushanwa ya nyampinga w’isi.

Amashusho agaragaza Miss Grados yasinze ari kuruka muri hoteli,yafashwe na Miss w’abangavu (Miss Teen Peru) Camila Canicoba bari kumwe arangije ayasakaza ku mbuga nkoranyambaga,nubwo yavuze ko atabikoze ku bushake.

Grados yavuze ko agiye kwitabaza inkiko,arege uyu mugenzi we wamufashe amashusho nta burenganzira amuhaye.



Miss Peru yatamajwe n’inzoga bituma yamburwa ikamba

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunyamidelikazi Naomi yahungabanyije imbuga nkoranyambaga nyuma yo...

Umunyamidelikazi w’umwongereza Naomi Campbell yavugishije benshi ku mbuga...
17 July 2019 Yasuwe: 1029 0

Johnny Clegg umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika y’Epfo wamamaye cyane mu...

Johnny Clegg umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika y’Epfo n’ahandi hatandukanye...
17 July 2019 Yasuwe: 378 0

Igitaramo Mimi Mirage yatumiyemo Tiwa Savage ari nacyo azahuriramo bwa...

Ni nyuma y’inkuru zagiye zivugwa cyane hano mu Rwanda aho Mwiseneza Josiane...
17 July 2019 Yasuwe: 958 0

Dr. Jose Chameleone na muruna we Weasel batawe muri yombi nyuma yo...

Kuri uyu wa Kabiri, umuhanzi Dr Jose Chameleone n’umuvandimwe we Weasel...
17 July 2019 Yasuwe: 782 0

Pique umusore wateye inda Young Grace yahamije ko yatandukanye nawe anavuga...

Rwabuhihi Hubert uzwi nka Pique wari umaze iminsi akundana n’umuraperikazi...
17 July 2019 Yasuwe: 2563 1

Oprah yanyanyagije inoti mu banyamakuru bo muri Tanzania bagwirirana...

Umukinnyi wa Filimi uzwi cyane muri aka karere Irene Uwoya uzwi nka Oprah...
16 July 2019 Yasuwe: 4327 0