skol
fortebet

Nyampinga wa Rusizi ukundana n’umugabo umurusha imyaka 24 bakoze ubukwe

Yanditswe: Saturday 24, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Umutesi Teta Afsa wabaye Nyampinga wa Rusizi yarushinganye n’umucuruzi witwa Mudaheranwa Aman Casmir, yakowe mu birori byabereye i Rusizi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2018.
Amakuru y’ ubukwe bwa Miss Umutesi Teta Afsa yavuzweho byinshi ahanini benshi ntibumva neza impamvu yemeye kurongorwa n’umugabo umurusha imyaka 24 y’amavuko. Bamwe bamushinja gukururwa n’imitungo ariko akavuga ko urukundo rujya aho rushatse .
Mudaheranwa Aman Casmir afite imyaka 45 y’amavuko yasabye akanakwa (...)

Sponsored Ad

Umutesi Teta Afsa wabaye Nyampinga wa Rusizi yarushinganye n’umucuruzi witwa Mudaheranwa Aman Casmir, yakowe mu birori byabereye i Rusizi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2018.

Amakuru y’ ubukwe bwa Miss Umutesi Teta Afsa yavuzweho byinshi ahanini benshi ntibumva neza impamvu yemeye kurongorwa n’umugabo umurusha imyaka 24 y’amavuko. Bamwe bamushinja gukururwa n’imitungo ariko akavuga ko urukundo rujya aho rushatse .

Mudaheranwa Aman Casmir afite imyaka 45 y’amavuko yasabye akanakwa Nyampinga Umutesi Afsa w’imyaka 21. Uyu muhango wabaye nyuma y’aho tariki ya 22 werurwe 2018 aba bombi basezeraniye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kamembe n’imbere y’Imana mu musigiti wa Kamembe aho bakunze kwita muri Cité.

Teta Afsa we azwi i Rusizi nka Nyampinga ufite ikamba ry’aka karere kuva mu mwaka wa 2016 ndetse kugeza ubu ntarasimburwa. Mudaheranwa arongoye Miss Teta Afsa nyuma y’imyaka irindwi ishize atandukanye n’umugore we.

Ibitekerezo

  • Erega ubukwe akenshi ni IMIBARE.Urabona ko n’umugabo yemeye gusezerana mu Bayisiramu kandi atari we.Yakurikiranye "ubuto" n’ubwiza by’umukobwa.Nawe akurikirana Cash.Imyaka ntacyo ivuze imbere ya Cash.
    Icya ngombwa nuko babyara kandi bakabana neza badacana inyuma kuko gusambana ari icyaha kizabuza abantu ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ahasigaye bazabyare hungu na kobwa.Congratulations.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa