"Nkeneye kuvugana na Diane mbere y’uko ngira icyo ntangaza".-Platini [Dream Boys]

8 January 2017. | Imyidagaduro | 15 Ibitekerezo | Janvier Iyamuremye

Umuririimbyi Platini Nemeye ubarizwa mu itsinda rya Dream Boys yamaze gutandukana n’umukunzi we bari bamaranye imyaka ine mu munyenga w’urukundo. Avuga ko adashaka kugira byinshi avuga ku mubano we n’umukunzi we mu gihe ataraganira nawe.

Ingabire Diane wahoze akundana na Platini we yahise yerura ko yabonye undi mukunzi usimbura Platini witwa Rutayisire Fiston ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika

JPEG - 40.2 kb
Aba bombi bamaze gutandukana....

Mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki ya 07 Mutarama 2017, nibwo inkuru yasakaye y’uko aba bombi bamaze gutandukana. Diane yatangiye ashyira amafoto atandukanye ku rukuta rwa Instagram agaragaza umusore witwa Rutayisire Fiston ari nako asiba aya Platini bahoze bakundana.

Diane Ingabire yanditse ku rukuta rwa Instagram avuga ko ’yishimiye kuba aho ari ubu’. Kuri ubu benshi bifuzaga kumenya icyo Platini avuga ku gutandukana n’umukunzi we baniteguraga ku rushinga mu 2018.

Platini yabajijwe n’umunyamakuru wa Contact Fm uko yakiriye gutandukana n’umukunzi we avuga ntacyo ari buvuge mu gihe cyose ataraganira na Diane Ingabire bahoze bakundana.

JPEG - 47 kb
Diane yari afite Tatuwage ku mubiri we yanditseho ’Platini’

Umunyamakuru yakomeje guhatiriza abaza uyu musore impamvu adashaka kugira icyo avuga mu gihe bagikundana yifuza ko buri wese abimenya kuko yakundaga ku binyuza ku mbuga nkoranyambaga.

Platini ati " Eeeh mboooo....Urukundo ni ubuzima. Buri wese amenya ibye....Ibya njye n’uwo mwali [Diane Ingabire ] ninjye nawe gusa tugomba kubiganiraho."

Yabajijwe niba gusiba amafoto kuri instagram barabanje kubiganiraho ku mpande zombi mbere y’uko bikorwa. Ati "Ahhh nkuko nagusubije nacyo ndiburenzeho kuko niwe twabivuganaho gusa...uwo mwali nanjye gusa."

Yongeye kubazwa impamvu batandukanye kandi baritegura kurushinga. "Ni njye nawe twabivugana gusa..igisubizo nicyo kuri ibyo byo kubana no kutabana ninjye nawe twabivuganaho gusa..

Uko yabyakiriye gutandukana na Diane, Platini yagize ati "Reaction [Uko nabyakiriye] navuze y’uko ariwe wenyine nshobora kuba navugana nawe ..Niwe wenyine nasubiza icyo kibazo,,,ibyo nabyo niwe nifuza kubivugana nawe...nzabivugana n’uwo mwali [Diane]."

Yabajijwe n’umunyamakuru niba hari igihe kizagera akabwira abantu ukuri kuko bakomeje kwibaza impamvu bashwanye kandi imiryango yabo bombi yari ibizi ko bitegura kurushinga.

Yagize ati " Mu gihe cyose nyiri muri muzika hari byinshi abantu bazagenda bamenya..., bibaye ngombwa ko hari ibijya hanze nabivuga...Hanyuma nsimbabujije."

Platini yavuze ko nta mpamvu yo gukomeza kubazwa icyo kibazo mu gihe bajya guhura bari babiri gusa ari nayo mpamvu itandukana rye nawe bagomba no kuriganiraho.

Ibitekerezo
  • MyPassion

    tete jovia
    14 January 2017 - Musubize

    Umva wangu ibyawe nibyawe ntamamvu yokwishyira hanze knd pole sana

  • MyPassion

    Eric
    10 January 2017 - Musubize

    nibakureke musaza iganga niryababiri kabone niyo yaba yaraguhemukiye

  • MyPassion

    Kasuku
    9 January 2017 - Musubize

    Musaza va kuri iyo nyatsi yumukobwa ntizatinda kubona ko yibeshye yagize neza kubikubwira ko mutakiri kumwe ubundi ko yabatendekaga muri 2 abatoto barahari kandi batuje ureke inyagasozi yashatse kukubakiraho izina. Ihangane bibaho Bro

  • MyPassion

    gggg
    9 January 2017 - Musubize

    nibakureke baguhe amahoro .
    ufite aho ajya aragenda kandi ushatse kugenda ntumubuza ngo yemere.

  • MyPassion

    Kayitare
    9 January 2017 - Musubize

    Ndakwemera musaza bakureke!ikitabuze murutoki n’amakoma

  • MyPassion

    Kayitare
    9 January 2017 - Musubize

    Ndakwemera musaza bakureke!ikitabuze murutoki n’amakoma

  • MyPassion

    basabose
    9 January 2017 - Musubize

    platini uvuzukuri kabisa nibyawe nawe kandi wihangane bro niyo yacaho ntaribi

  • MyPassion

    top te
    9 January 2017 - Musubize

    platini bakureke abakobwa nibenshi uzabona undi icecekere mn bakomeze bavuge

  • MyPassion

    muhikira francis
    8 January 2017 - Musubize

    uyumusore ndamwemera ibye nibucece

  • MyPassion

    Titi
    8 January 2017 - Musubize

    Ababantu mubahe amashyi ibyobakoze babikoze mubwenge kandi uriyamukobwa nubundi baribamufatanyije mubigaragara gufata icyemezo byaramugoye amubonyeho impamvu ahita asanga wawundi wundi ihangane abakobwa barahari weyashyizeho umwe umwerekeko bishoboka ushyireho 5

  • MyPassion

    Titi
    8 January 2017 - Musubize

    Ibi babyita kuvanessa

  • MyPassion

    Defense
    8 January 2017 - Musubize

    Rimwe ngo rutayisire Pierre ubundi ngo rutayisire fiston etc . Guys try to be specific in your stuff.

  • MyPassion

    liliane
    8 January 2017 - Musubize

    Numuhanga cyane ntazanagire icyo atangaza platine niba kureke wimenyere ibyawe

  • MyPassion

    kkkk
    8 January 2017 - Musubize

    umusore Uzi ubwenge pe!

  • MyPassion

    Tia
    8 January 2017 - Musubize

    Platini mumuhe amahoro plezzz

Tanga Igitekerezo