skol
fortebet

Nyina wa Diamond yagize icyo asaba Hamisa Mobetto wavuzweho kuroga Diamond

Yanditswe: Sunday 23, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli Hamisa Mobetto yatangaje ko nyina wa Diamond, Sanura Kasimu Platnumz aherutse kumuhamagara amwinginga amusaba ko yasubirana na Diamond uherutse kumushinja gushaka kumuroga.

Sponsored Ad

Mu kiganiro na Playlist kuwa 21 Nzeri uyu mwaka, Mobetto yavuze ko n’ubwo yamaze gucana umubano na Diamond ku rukuta rwa instagram rw’umwana babyaranye, nyina akomeje kureba uko yagarura umwuka mwiza hagati yabo.

Yagize ati” Nyina wa Diamond yarampamagaye ansaba ko nasubirana na Diamond gusa ihuzanzira niryo ryabaye ikibazo”

Uyu mugore w’abana babiri yavuze ko yababajwe n’uburyo Diamond mu bibazo bagiranye yagiye abizanamo umwana wabo, Dylan.

Ati” Diamond ntiyiyizi, yananiwe kwifata kugeza ubwo tangiye kuzana umwana wacu mu bibazo bye”

Ni nyuma y’ibyumweru bike hari amajwi akwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko uyu mugore yashatse kuroga Diamond kugira ngo azegukane imitungo irimo n’inzu.

Muri Iki kiganiro Mobetto yemeye ko ririya jwi ryari irye ariko uwo bavuganaga atari umupfumu ko ahubwo yari Sheikh yagiraga ngo amusabire kuri Allah.

Diamond na Mobetto bafitanye umwana w’umuhungu babyaranye muri Nyakanga 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa