Nyina wa Diamond yahishuye abakobwa 2 yifuza ko havamo umwe wamubera umukazana

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 10 December 2018 Yasuwe: 2863

Nyina wa Diamond yavuze ko yifuza ko umuhungu we yahitamo hagati ya Kim Nana hamwe na Tanasha Donna Oketch uzamubera umukazana kuko ngo aba bakobwa bose ni beza.

Mu cyumweru gishize havuzwe inkuru ko Diamond agiye gukora ubukwe mu gihe cya vuba aho yaboneyeho kuvuga ko azashyingiranwa n’umukobwa muri iyi minsi bari mu rukundo uzwi nka Tanasha.

Mu bintu by’ibanze yashingiyeho avuga ko azamurongora harimo nko kuba uyu mukobwa ateye neza ,agira umutima mwiza aho yanaboneyeho kuvuga ko arusha uburanga Zari bahoze bakundana ndetse bakabyarana abana 2.

Nyina wa Diamond ukunze kumugendera hafi yanyuze n’umukunzi mushya wa Diamond aho yanamaganiye kure amakuru amaze iminsi avugwa ko yahatiye umusore we kubaka urugo n’umukobwa wo muri Tanzaniya witwa Kim Nana aho kuba Tanasha Donna Oketch bari mu rukundo.

Ati “Ni gute nakwanga ko Tanasha aba umukazana wanjye kandi nta kibi yigeze ankorera? Ni nde wavuze ko ntigeze mwemera? Niba umuhungu wanjye yumva amunyuze mu buryo bunoze, niteguye guhundagaza imigisha ku mubano wabo. Imyaka si ikibazo cya Diamond, ndatekereza igihe kigeze ngo abe yarushinga.”

“Amaboko yanjye ategereje kugwamo umukazana wanjye Oketch n’urukundo rwinshi. Imana izadufashe mu rugendo rwo gukora ubukwe bikorwe nk’uko byateguwe.”

Uyu mukecuru w’imyaka 50 aganira n’kinyamakuru kitwa Risasi Mchanganyiko, inyuma ye humvikanaga urusaku rw’umukobwa we witwa Esma Platnumz wavugaga ko bafite icyifuzo cy’uko Tanasha yaba umukobwa wa nyuma musaza we yeretse umuryango.

Mu minsi mike ishize Diamond Platnumz yabwiye Wasafi Tv ko yifuza gukora ubukwe na Tanasha ku wa 14 Gashyantare 2018, kuko akeneye umuntu umuba hafi yaba mu bijyanye n’ishoramari no bundi buzima bujyanye n’urukundo.

Ati “Ni ukuri nshaka kwicara ngatuza ngashaka uwo dufatanya urugendo rw’ubuzima bw’urukundo. Narishimishije bihagije. Ni ukuri nakoze byinshi. Nkeneye umugore umpa inama, akanamfasha gukora ubushabitsi neza, akabukurikirana kugira ngo bukomeze kugera kure. Tugakomeza no guteganyiriza ahazaza, kandi ndi njye na Tanasha umushinga nk’uwo tuwugeze kure.”

Twakwibutsa ko uyu mwaka Diamond atandukanye n’abagore 3 aho bamwe muribo bapfuye n’uyu muhanzi ko ashurashura mu rukundo.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umusore ukundana na Mwiseneza Josiane yamenyekanye[AMAFOTO]

Urukundo rugeze hagati y’umusore wiga muri Ines Ruhengeli na Miss...
24 May 2019 Yasuwe: 9058 0

Junior Multisystem yarahiye ko atazareka gukora indirimbo nubwo yaciwe...

Umuhanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi mu buryo bw’amajwi Junior...
24 May 2019 Yasuwe: 4527 0

RIB yataye muri yombi umusore uherutse gusebya umunyamakuru Phil Peter ko...

Mu minsi ishize umusore yibasiye umunyamakuru Phil Peter amushinja kutagira...
24 May 2019 Yasuwe: 4199 0

Utuntu dutangaje twabaye kuri Knowless agitangira umuziki tumusetsa iyo...

Mu tuntu twajyaga tumubaho, Knowless yavuze ko agitangira umuziki yagiraga...
24 May 2019 Yasuwe: 2174 0

Mutoni Assia yahishuye impamvu yatumye ahagarika ikirego cya Njuga wamwise...

Umukinnyi wa filime Mutoni Assia wari uherutse kujyana umukinnyi wa filime...
24 May 2019 Yasuwe: 3140 2

Mubyara wa Masamba Intore akaba n’umuvandimwe wa Jules Sentore afungiwe muri...

Umuhanzi w’umurundi Yvan Muziki ufite amaraso yo mu Rwanda ndetse akaba ari...
23 May 2019 Yasuwe: 4389 1