skol
fortebet

Nyina wa Diamond yihanije abamucyurira ko yerekana abana ba Zari gusa

Yanditswe: Friday 15, Dec 2017

Sponsored Ad

Umubyeyi w’umuhanzi Diamond Platnmuz wo mu gihugu cya Tanzaniya yihanije abakomeje kumusaba ko yakwerekana umwana umuhungu we yabyaranye na Hamisa Mobeto.Ni nyuma y’uko uyu mubyeyi akomeje kugaragaza ko yishimira cyane abana ba Zari.
Mama Dangote uzwi cyane nka Sandrah akaba nyina wa Diamond wamureze kuva akiri umwana bitewe n’uko ise wa Diamond yabataye.Uyu mubyeyi yaje gufasha umuhungu we kwinjira muri muzika aremera agurisha impeta y’isezerano rye n’umugabo we kugirango Diamond yemererwe (...)

Sponsored Ad

Umubyeyi w’umuhanzi Diamond Platnmuz wo mu gihugu cya Tanzaniya yihanije abakomeje kumusaba ko yakwerekana umwana umuhungu we yabyaranye na Hamisa Mobeto.Ni nyuma y’uko uyu mubyeyi akomeje kugaragaza ko yishimira cyane abana ba Zari.

Mama Dangote uzwi cyane nka Sandrah akaba nyina wa Diamond wamureze kuva akiri umwana bitewe n’uko ise wa Diamond yabataye.Uyu mubyeyi yaje gufasha umuhungu we kwinjira muri muzika aremera agurisha impeta y’isezerano rye n’umugabo we kugirango Diamond yemererwe kwinjira muri Studio.

Uyu mubyeyi yabwiye abafana be bakomeje kumwibasira binjira mu buzima bwe ko ahitamo gushyira icyo ashaka ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uko yiyumva.Abitangaje nyuma y’uko bamwe bakomeje kumusaba kwerekana umwana Hamisa yabyaranye na Diamond aho guhora abereka abazukuru babyawe na Zari.

Ikinyamakuru Tuko cyo muri Tanzaniya kiravuga ko Mama Dangote akomeje kwibasirwa n’abafana b’umuhungu we bamusaba kubereka umwana w’umunyamideli Hamisa Mobeto yabyaranye na Diamond mu minsi ishize.

Ngo uyu mubyeyi akenshi agaragaza kuri instagram ashyiraho amafoto y’abana ba Zari na Diamond( Prince Nillan na Tiffah Dangote ) akirengagiza umwana Diamond yabyaranye na Hamisa Mobetto.

Nyina wa Diamond abinyujije kuri instagram yabwiye abo bose bakomeje kumwibasira ko ibitekerezo n’ibindi byose bamubwira atabyitaho kandi ko urukundo akunda abazukuru be nta rugero rugira kuri we

Yagize ati:“Urukundo mfitiye abana banjye ntirugira ingano…Nshyiraho umukazana wanjye Zari cyangwa umwana wanjye Diamond cyangwa abuzukuru banjye ntagamije kwikoma umuntu uwo ari we wese ahubwo ndabakunda. Iyi konti ni umutungo wanjye ku bw’ibyo ntihakagire umuntu ushaka kungenera icyo nshyiraho cyangwa kwigira umujyanama. Ubuzima ni ukwihitiramo si uguhitirwamo”.

Yakomeje avuga ko gushyiraho umuhungu we Diamond cyangwa umukazana we Zari, n’abuzukuru be byose aba yabitekerejeho ndetse anabikora kubera urukundo abakunda bityo badakwiye kubyivangamo.

Ubutumwa bwa Nyina wa Diamond

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa