Nyina wa Diamond yishimiwe na benshi bitewe n’ibyo yakoreye umwana wa Hamisa Mobetto

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 28 August 2018 Yasuwe: 5219

Nyina wa Diamond yafashe umwana wa Hamisa wabyaranye na Diamond amujyana gusura nyirakuru na nyirasenge ndetse bigaragara ko Dylan yishimiwe cyane mu muryango wa Diamond.

Hagiye havugwa inkuru zitandukanye z’uburyo nyina wa Diamond, Sanura Sandra yanga umwana umuhungu we yabyaranye n’umunyamideli, Hamissa Mobetto gusa kuri ubu uyu mukecuru yashimishe bikomeye abafana be ubwo yiyemezaga guhura n’uriya mwuzukuru we.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Tanzania, byatangazaga ko Sanura akunda Zari Hassan cyane n’abanda be, ari nayo mpamvu yakunze kugaragaza ubusabe bwe, ahendahendera Zari kongera kubana na Diamond, ariko na none akanengwa kwanga umuziranenge Dylan, umwana Diamond yabyaranye na Hamisa.Bitewe n’uburyo uyu mubyeyi atigeze akunda Hamisa Mobetto ndetse binavugwa ko yigeze kumusanga mu cyumba cy’umuhungu we akamukubita, uko kumwanga ngo ni nabyo byatumaga yanga n’uyu mwana we, Dylan.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Ghafla, ngo ku munsi w’isabukuru y’amavuko w’abana ba Zari, Princess Tiffah na Prince Nillan, uyu mubyeyi yabifurije isabukuru nziza, mu gihe ubwo Dylan na we yayigiraga, ngo ntacyo yigeze amwifuriza.Mu minsi ishize nibwo Diamond yatangaje amagambo y’agahinda, asaba nyina kwirinda kuvangura abuzukuru be, amusaba kubafata kimwe aho kubabibamo urwango ari abaziranenge, ari nabwo yanasabaga aba bagore be [Zari & Hamisa] guhana amahoro.

Mu kugaragaza ko ubu butumwa bwaba bwarageze mu matwi y’uyu mubyeyi, Diamond yashyize hanze amafoto, yajyanye uyu mwana we, Dylan mu rugo, asura nyirakuru [Sanura Sandra] na nyirasenge [Esma] ndetse bigaragara ko Dylan yishimiwe cyane mu muryango wa Diamond,ibintu benshi mu bafana b’uyu mukecuru bishimiye cyane bakavuga ko ari intambwe ikomeye yateye.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Neymar Jr yabuze mu birori bikomeye by’ikipe ya Paris Saint-Germain yagiye...

Hasakaye amafoto abandi bashyira mu majwi umukinnyi Neymar nyuma yo kubura...
21 May 2019 Yasuwe: 3483 0

Diamond yibasiwe bikomeye n’umusore uvuga ko yamutwaye Tanasha

Umusore utatangajwe amazina yagarutse mu matwi ya benshi nyuma yuko...
21 May 2019 Yasuwe: 3056 0

Umugore wa Will Smith yatunguye abantu barimo n’umukobwa we Willow Smith...

Jada Pinkett Smith, w’umukinnyi wa filime akaba n’umugore w’icyamamare Will...
21 May 2019 Yasuwe: 3111 0

Zari yatunguranye avuga uburyo Igitsina cya Hamisa Mobetto kitakiri...

Umunyamideli wamamaye ku mbugankoranyambaga Zari Hassan wahoze ari umugore...
21 May 2019 Yasuwe: 5380 0

Muri Uganda hadutse intambara idasanzwe y’abahanzi 2 bakiri bato[AMAFOTO]

Patrick Ssenyonjo uzwi nka Fresh Kid, umuraperi w’imyaka irindwi umaze amezi...
20 May 2019 Yasuwe: 3283 0

Mimi Mirage wahaye imodoka Josiane yavuze uburyo ngo adashishikajwe no...

Mimi Mirage yavuze ko atarajwe ishinga no gushakira Josiane umugabo gusa...
20 May 2019 Yasuwe: 6515 0