skol
fortebet

Nyina wa Hamisa Mabetto ari mu byishimo bidasanzwe kubera icyemezo umukobwa we yafashe

Yanditswe: Monday 05, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Nyina wa Hamisa Mabetto ari mu byishimo byinshi nyuma yuko umukobwa we afashe icyemezo cyo guhagarika umubano afitanye na Diamond ngo yamuteraga umwaku akamubuza imigisha.

Sponsored Ad

Mu minsi yashize nibwo Hamisa Mabetto yavuze ko kuva yatandukana n’umuhanzi Diamond aribwo imigisha yatangiye kumugarukaho ,mu byo yashingiyeho avuga ko yahise abona umugisha n’ igitaramo yahise atumirwamo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu bikorwa byo kwerekana imideli.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ryaho yavuze ko gukundana na Diamond byamukuyeho umugisha yagereranyaga nkaho Diamond yamuteye umwaku ndetse avuga ko kuri ubu ameze neza ndetse bimwe mu byo yari yarabuze mu gihe yari kumwe nawe yatangiye kubibona.

Kuri uyu wa Mbere ubwo ikinyamakuru Ghafla cyaganiraga na Nyina Shufaa Lutiginga yavuze ko ari mu byishimo bidasanzwe kuva umukobwa we yafata icyemezo cyo gutandukana n’uriya muhanzi Diamond kuberako byamwongereye amahirwe menshi mu buzima bwe.

Yagize ati” Urakoze man kuri buri kimwe kubera ko umukobwa wanjye yavuye mu ntekerezo z’inkundo , ubu yatanguye kujyendera ku byifuzo byanjye nahoraga mubwira ko aribyo byazatuma atsinda ndetse bikamugira uwo ariwe igihe cyose”

Nyuma yuko atangaje ibi ejo bundi ubwo Hamisa yavaga muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yagurishije imodoka yari yarahawe na Diamond agura iye nshya yo mu bwoko bwa Toyota aho yavugaga ko ashaka kwibeshaho ku giti cye atagikeneye imivumo iri muri buri kimwe yahawe n’uyu mugabo w’umunyamuziki babyaranye umwana umwe w’umukobwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa