skol
fortebet

Nyina wa Hamisa yatangaje ikintu gikomeye akundira Zari

Yanditswe: Wednesday 11, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Mu kiganiro aherutse kugirana na Times FM yavuze ko akunda Zari ubwiza bwe ndetse n’amaguru ye meza ndetse ngo agize amahirwe yo guhura nawe byamushimisha.

Sponsored Ad

Mu kiganiro uyu mukecuru yagiranye na Times FM yatangaje ko Zari ari umugore mwiza ndetse ahamya ko amukundira amaguru ye meza.Yakomeje avuga ko ahawe amahirwe yo kugirana na we ibiganiro byamunezeza cyane.

Yagize ati:” Zari ni mwiza.Ndamutse mbonye umwanya wo kuganira nawe byaba ari byiza kandi ntacyo bitwaye.Ni umugore mwiza kandi nkunda cyane amaguru ye.”

Abajijwe uko yakwakira kubona Diamond afashe icyemezo cyo gushyingiranwa na Zari hamwe na Hamisa Mobetto nk’uko amategeko y’idini ya Isilamu yemerera umugabo kugira abagore barenze umwe, uyu mukecuru yavuze ko yabyishimira cyane.

Nyina wa Hamisa avuze aya magambo nyuma y’igihe Zari na Hamisa badacana uwaka nyuma y’aho aba bombi babyaranye abana na Diamond Platnumz.

Ibitekerezo

  • Nibyo rwose ZARI ni mwiza pe.Ariko imbere y’imana,ni mubi cyane,kubera ko asambana.Udashyizemo abandi baryamanye na we,ZARI amaze kubana n’abagabo 2 batasezeranye.Umuntu ufite UBWIZA nyamara agakora ibyo imana itubuza,imana imugereranya n’ingurube yambaye Zahabu ku kizuru cyayo.Ikindi kandi,abantu bose bakora ubusambanyi,imana izabarimbura bose.Ntacyo bimaze kwishimisha mu busambanyi,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa