skol
fortebet

Nyina wa Hamisa yatunguwe no kumva Diamond yita umukobwa we inshoreke

Yanditswe: Wednesday 29, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Diamond yumvikanye agereranya Hamisa Mobetto n’inshoreke ndetse umuhungu babyaranye nawe akamugereranya nk’umwana w’ikinyendaro. Ibi byaturutse mu mashusho yasakaye kuri instagram maze bikazamura kamera mbi ya nyina wa Hamisa.

Sponsored Ad

Ikiganiro Diamond yagiriye muri Nigeria yumvikana yigaya cyane avuga ko umwaka w’2017 wamubereye mubi cyane. Asobanura ko muri uyu mwaka ari bwo yakoze amakosa akomeye yo guca inyuma umukunzi we Zari Hassan akajya kwa Hamissa Mobetto.

Mu gusoza kw’ayo mashusho, Diamond yagiriye inama abagabo ko badakwiye gusiga abagore babo ngo bage ku nshoreke ndetse anabasaba biramutse byanze bakoresha agakingirizo kugira ngo birinda gutera inda izo nshoreke nk’uko yabikoze bikaba byabaviramo kubyara abana b’abahahano ku nshoreke zabo.

Ntibyarangiriye aho rero, wa mubyeyi udahwema kurwanira ishyaka umukobwa we, Shufaa Lutiginga, Maman wa Hamisa Mobetto akimara kumva ibi yashenguwe nabyo cyane arakazwa no kumva Diamond yise umwana we inshoreke ndetse umuhungu babyaranye akamugereranya n’ikinyendaro cyane ko anabyicuza cyane kuba yarabikoze.

Mu kiganiro na Global Publisher , Shufaa yavuze ko amagambo ya Diamond yamukomerekeje cyane atanifuza kubigarukaho.

Agira ati “Ibi bintu birarengeje, byambabaje cyane biranankomeretsa ku buryo ntashaka no kubivugaho na gato. Ni gute yifata akita umukobwa wanjye inshoreke n’umwana wabo akaba umuhahano koko? Nimundeke nduhuke rwose simbivugeho!”

Ibi bije nyuma y’inkuru yavuzwe ko Hamisa yiteguyr kwibanira akaramata na Diamond nyuma yuko amusabye ko abana 2 afite abaye yakwemera kubarera nk’abe ntakabuze bahita bakora ubukwe bakibanira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa