skol
fortebet

Nyina wa mushiki wa Diamond arafunzwe

Yanditswe: Tuesday 13, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Nyina wa Queen Darleen ubusanzwe ufitanye isano na Diamond ryo kuba bahuje se afungiye mu gihugu cy’Ubushinwa kubera icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 13 Ugushyingo 2018 ,nibwo mushiki wa Diamond bahuje se yatangaje ko nyina afungiye mu gihugu cy’Ubushinwa kubera icyaha ashinjwa cyo gucuruza ibiyobyabwenge icyaha gihanirwa n’amategeko.

Mu kiganiro kitwa Over Ze Weekend gitambuka kuri Radio ikomeye mu gihugu cya Tanzania yavuze ko nyina kuri ubu afungiye mu gihugu cy’Ubushinwa kubera icyaha cyo gucuruza no kubyambutsa mu buryo butemewe n’amategeko.

Yagize ati” Umubyeyi wanjye afungiwe mu Bushinwa kubera icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge”

Yakomeje avuga ko bibaye nyuma yahoo haburaga iminsi micye ngo aze kumusura mu gihugu cya Tanzania aho uyu mukobwa we asigaye aba hanze y’umupaka w’iki gihugu aho akora ibikorwa bitandukanye birimo ubucuruzi ndetse akaba yarigeze kubaho umuhanzi.

Yasoje avuga ko atazi iherezo ry’ibi kuko agikurikiranyweho icyo cyaha aho ngo ategereje kumva ikizava mu rukiko.

Diamond Platnumz na Queen Darleen ni abavandimwe bahuje amaraso abo bose babyawe na Abdul Juma gusa bakaba batandukaniye kuri ba nyina bababyara kuko se wa Diamond yari afite abagore bagera muri 3 bose yari atunze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa