Nyina wa Nyakwigendera Kanumba yatangaje ko atazataha ubukwe bwa Lulu

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 9 June 2018 Yasuwe: 1840

Flora Mtegoa nyina wa Kanumba yavuze ko atazataha ubukwe bwa Lulu wahitanye umuhungu we kubera ko umutima we utaramubabarira icyaha yakoze cyo guhitana umwana we.

Muri izi mpera z’icyumweru nibwo Elizabeth Michael yatangaje ko agiye kurongorwa n’umukunzi we Majizzo wamubaye hafi mu gihe yari muri gereza.

Ubu bukwe bwaba bombi bwemejwe na Paul Makonda uzaba uhagarariye imihango y’ubukwe bwose ndetse watangaje ko ibirori by’ ubukwe bizabera Dodoma .

Flora Mtegoa nyina wa Kanumba ubwo yabazwaga niba ashobora kuzataha ubu bukwe yasubije ko yumvishe ko uyu mukobwa agiye kurongorwa gusa adashobora gutaha ubukwe bwe niyo yamuha ubutumire kubera ko ataramubabarira icyaha yakoze cyo kumwicira umwana.

Yagize ati” Numvishe ko afite ubukwe gusa sinshobora kubutaha kuko ntaramubabarira icyaha yakoze cyo kwica umwana wanjye”.

Magingo aya itariki y’ubukwe bwaba bombi ntiramenyekana gusa biravugwa ko ubukwe bwabo budashobora kurenza ukwezi k’Ukwakira uyu mwaka turimo.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Dj Iraa yahaye gasopo abantu bamwita umutinganyi

Dj Iraa yaamaganiye kure abantu bamwita umutinganyi avuga ko nubwo akunda...
11 December 2018 Yasuwe: 804 0

Bull Dogg yatangaje igihe azasezeranira n’umugore we bamaranye imyaka 7...

Bull Dogg yavuze ko azasezerana n’umugore we mu mwaka wa 2019 mu kwezi kwa...
11 December 2018 Yasuwe: 934 0

Miss Iradukunda Liliane yagiriye inama umukobwa uzaserukira u Rwanda muri...

Miss Iradukunda yamusabye ko azagenda yifitiye ikizere ko agomba gutsinda...
11 December 2018 Yasuwe: 342 0

ShaddyBoo yatangaje ikihishe inyuma y’ingendo akorera muri Tanzania na...

ShaddyBoo yavuze ko ataba agiye mu busambanyi nkuko bivugwa ahubwo aba...
11 December 2018 Yasuwe: 1286 0

Nyina wa Diamond yahishuye abakobwa 2 yifuza ko havamo umwe wamubera...

Nyina wa Diamond yavuze ko yifuza ko umuhungu we yahitamo hagati ya Kim...
10 December 2018 Yasuwe: 2517 0

Miss Bahati Grace yabonye undi musore uzamuhoza amarira yatewe na K8...

Biravugwa ko kuri ubu Miss Bahati Grace ari mu rukundo n’umusore witwa...
10 December 2018 Yasuwe: 3400 0