skol
fortebet

Nyina wa Radio na Chameleone bagiye kwihorera kuwishe Radio

Yanditswe: Sunday 04, Feb 2018

Sponsored Ad

Kasuubo Jane umubyeyi w’umuhanzi Mowzey Radio witabye Imana ku wa 01 Gashyantare,2018 yavuze ko yiteguye gukora icyo yasabwa cyose akihorera ku bantu bagize uruhare mu rupfu rw’umuhungu we afatanyije n’umuhanzi Jose Chameleone.
Ibi yabigarutseho mu muhango wo gushyingura umuhungu we, Radio wabaye ahagana saa cyenda za hano mu Rwanda ukabera i Kagga Nakawuka mu karere ka Wakiso ku muhanda wa Entebbe, ni mujyi wa Kampala.
UGBLIZ yandikirwa muri Uganda iravuga ko uyu mubyeyi yashenguwe bikomeye (...)

Sponsored Ad

Kasuubo Jane umubyeyi w’umuhanzi Mowzey Radio witabye Imana ku wa 01 Gashyantare,2018 yavuze ko yiteguye gukora icyo yasabwa cyose akihorera ku bantu bagize uruhare mu rupfu rw’umuhungu we afatanyije n’umuhanzi Jose Chameleone.

Ibi yabigarutseho mu muhango wo gushyingura umuhungu we, Radio wabaye ahagana saa cyenda za hano mu Rwanda ukabera i Kagga Nakawuka mu karere ka Wakiso ku muhanda wa Entebbe, ni mujyi wa Kampala.

UGBLIZ yandikirwa muri Uganda iravuga ko uyu mubyeyi yashenguwe bikomeye n’urupfu rw’umuhungu wari umaze kumwubakira inzu yo kubamo.Ati :”Nditeguye gukora igishoboka cyose ngo nihorere ku bantu bagize uruhare mu kumena amaraso y’umuhungu wanjye. Ntabwo nzatuza n’ubwo byansaba kugurisha buri kimwe cyose ntunze yewe n’imyambaro yanjye, nzihorera…”

Nyina wa Radio Kasuubo Jane yunganiwe na Jose Chameleone wabanye cyane na Radio akaba n’umuvandimwe we wamufashije kwinjira mu muzika, atangaza ko nawe yiteguye gufatanya n’abandi bakihorera ku rupfu rw’umuvandimwe we.

Yagize ati: “Turabirambiwe rwose, iki nicyo gihe cyo kubwira leta yacu ko twebwe nk’abahanzi twafashe umwanzuro wo kwica buri wese utubangamiye kuko tubona ko leta nayo byayinaniye kuturindira umutekano”.

Murumuna wa Radio witwa Sekibogo Frank

Akabari Radio yakubitiwemo karafunzwe.Babiri mu bamukubise batawe muri yombi na Polisi ya Uganda.Mowzey Radio ni imfura mu bana babyawe n’uyu mubyeyi Jane Kasuubo.Hari na Murumuna we witwa Sekibogo Frank wari witabiriye umuhango wo gushyingura mukuru we.

Radio yishuriraga amashuri Murumuna we Sekibogo Frank ndetse n’inzu babagamo we na nyina bayiguriwe na Radio.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa